PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge guhanisha igifungo cy’ amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 200Frw Umuhesha w’inkiko w’Umwuga witwa Me MUNYAKARAGWE Aline, bushinja icyaha cyo gutukana mu ruhame ngo akita umuntu igikuri.
Uretse ibyo bihano ubushin jacyaha bwasabye, INGABIRE Nellyt uzwi nka Mignone uvuga ko yishwe “igikuri” waregeye indishyi , yasabye miliyoni 10 Frw kongeraho miliyoni imwe y’ikurikirana rubanza.
Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uyu Muhesha w’inkiko yise INGABIRE Nelly igikuri bwa mbere ubwo yari mu nzira zo kurangiza urubanza rufite aho ruhuriye n’umuryango wa INGABIRE Nelly. Indi nshuro ngo amwita igikuri ku rukiko ubwo habaga urubanza umuryango wa INGABIRE urega umuhesha w’inkiko kurangiza urubanza mu buryo budakurikije amategeko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Me MUNYAKARAGWE Aline ubwo yari ageze ahari umutungo wagombaga kurangirizwaho urubanza yahamagaye ushinzwe umutekano mu mudugudu asa n’umurangira aho ari agira ati : “Ndi kwa cya gikuri cy’igikire.”
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge ko rwakira iki kirego ndetse rugahamya Me MUNYAKARANGWE Aline icyaha cyo gutukana mu ruhame, rukamuhanisha igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 200 Frw.
Me MUNYAKARAGWE Aline we yiregura yahakanye yivuye inyuma avuga ko atigeze yita “igikuri” INGABIRE Nelly, asaba urukiko ko rwatesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha. Avuga ku bihano ubusjinjacyaha bwamusabiye n’indishyi abarega basabye yavuze ko nta gihano cyabaho mu gihe nta cyaha cyabayeho.
Umwanzuro kuri uru rubanza , urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwatangaje ko ruzawusoma , Ku wa 11 Kamena 2026.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: