PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Kuri uyu wa 25 Gicurasi, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga Mwategeko ko UWINEZA Jean Claude uzwi nka Mwataka ukukiranyweho gutunga amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranye n’amategeko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mwataka yaherukaga kuburana asobanura ko hari umugabo umufungisha umubeshyera akamutegeka kubeshyera abashoramari mu by’amabuye y’agaciro ibyaha batakoze ngo amufunguze.
Ku wa 19 Gicurasi 2026 mu rukiko rw’ibanze rwa Kiyumba ruherereye mu murenge wa Kiyumba n’ubundi mu karere ka Muhanga niho hari habereye urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho ubushinjcyaha bwasabye urukiko gutegeka ko uwineza J Calude uzwi nka Mwtaka afungwa iminsi 30 y’agateganyo bitewe n’ibyaha bumukurikiranyeho.
Mu kirego cy’ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mwata yafashwe Taliki ya 3/05/2026 afite ibiro 31 by’amabuye y’agaciro mu modoka, umunzani apimisha amabuye y’agaciro n’ibindi bikoresho byifashisha mu bucukuzi ndetse bunavuga ko hari ikirego cyatanzwe n’uwitwa NSABIMANA Paul akaba umukozi wa SINDAMBIWE Simon arega Mwataka ko mu bihe bitandukanye acukura amabuye mu birombe bya Simon ndetse akanagura n’ayo abandi bacukuyemo kandi atabifitiye uruhushya
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bumukurikiranyeho ibyaha birimo:
1. Gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya
2.Gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranye n’amategeko
3.Gutunga amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko uyu mwataka amaze gufatirwa mu bikorwa byinshi bifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukabona gukurikiranywa afunzwe aribyo byamurinda gusubira muri ibyo bikorwa. Umushinjacyaha abisaba yagize ati “ Nibwo buryo bwiza bwatuma ibyaha abihagarika dore ko nkuko twabivuze gukora icyaha yabigize umwuga”
Ubushinjacyaha bwanavuze ko aramutse arekuwe byabangamira iperereza kuko hari abandi batangabuhamya buzabaza kandi hari irindi perereza rigikorwa kuburyo gukurikiranywa afunze aribyo byatuma ataribangamira.
Umushinjacyaha yanavuze ko hari n’impungenge z’uko mwataka arekuwe yatoroka ubutabera kubera gutinya ingaruka mbi z’ibyaha akurikiranyweho
Ikindi ubushinjacyaha bwagaragaje ko bukirimo gukora iperereza ku bakoranaga nawe bityo bugasaba ko akomeza gufungwa ngo bubanze bunakore iperereza.
Ku Ruhande rwa Mwataka we yasabye ko yerekurwa agakurikiranywa ari hanze kuko yemera ibyaha akuriniranyweho.
Yavuze ko amabuye y’agaciro yafatanwe yari ayajyanye kuri kompanyi ya SINDAMBIWE Simon ikorera i Rongi mu karere ka Muhanga, avuga ko atakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranye n’amategeko ahubwo yatunguwe no guhururirizwa n’umukoresha we akamufungisha.
Urukiko rwamubajije niba hari amasezerano y’akazi afitanye na Simoni avuga ko ntayo ariko umunyamategeko umwunganira avuga ko abacukuzi benshi nta masezerano y’akazi baba bafite yanditse baba bafite atanditse.
Mwataka Yabwiye urukiko ko hari icyo apfa na SINDAMBIWE cyatumye amufungisha, avuga ko SINDAMBIWE yamutegetse kubeshyera uwitwa Gafupi na Yonasi ko aribo ashyira amabuye(Gafupi na Yonasi bafite impushya zo kugura amabuye no kuyagurisha) abyanze aramufungisha.
Yagize ati “ Hari Nsabimana yatanze ikirego kandi ari umukozi nkange kandi hari kompanyi, ndibaza impamvu nyiri kompanyi atagaragara”
Uyu yavuze ko uwo yita umukoresha we SINDAMBIWE Simoni hari n’umwo yigeze kumushuka agashinja abacukuzi bagenzi be ibinyoma( Barimo uwitwa DUSHIMIMANA Stiven) Kugira ngo yibonere amafaranga kandi bamara kuyamuha ntamuheho.
Yakomeje aburana agira ati” icyo turimo gufpa ubu ngubu ni uko ansaba gushinja abandi nkabyanga, ayo mabuye bamfatanye nari nyagemuye kuri kompanyi ya SINDAMBIWE Simoni, nyuma yakomeje kunsaba ko nshinja bagenzi be ko mbaha amabuye,……………………………, ubu rero ari kunsabaga gushinja Yonas na Gafupi ko mbaha amabuye narabyanze”
Mwataka yari yasabye urukiko kumurekura agaragaza ko uwatumaga akora ibyaha ari Simon bityo ngo kuba yanzuye kutongera gukorana nawe impungenge z’uko yakongera gukora ibyaha ntazo.
Gusa mu kuburana ubushinjacyaha bwavuze ko kuba mwataka yiyemerera ko hari aho yabeshyeye abantu ko bakoze icyaha ari indi mpamvu yatuma akurikiranwa afunze.
Nyuma y’iburanisha ryo ku wa 19 Gicurasi 2026, Kuri uyu wa 25/05/2026, Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba nibwo rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma UWINEZA Jean Claude uzwi nka Mwataka akekwaho icyaha cyo gutunga amabuye y’agaciro yacukuwe nta ruhushya Rutegeka afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu (30 ) kandi agafungirwa mu igororero ryemewe n’ amategeko.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: