PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Polisi yemereye itangazamakuru ko kuri uyu wa 25 Gicurasi abajura babiri bo mu karere ka Ruhango bibye ihene bakanagerageza gutema abaturage igatabara ikarasa umwe agafita apfa.
Polisi yamurasiye mu mudugudu wa Kaburajwiri wo mu Kagari ka Cyebero ko mu Murenge wa Ntongwe, mu Karere ka Ruhango.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfp CIP Hassan KAMANZI wemeje aya makuru mu bitangazamakuru bitandukanye birimo na BTN TV dukesha iyi nkuru, yavuze ko abajura babiri bibye ihene ebyiri z’umuturage bagahungira mu nzu, abaturage batabaje Polisi ihageze abajura basohoka mu nzu bashaka kubatema, Polisi ihita itabara nta muturage urakomereka irasa umwe muri abo bajura ahita apfa.
Amakuru dukesha BTN TV aremeza ko abo Basore bari bibye ihene ari impanga z’imyaka 21 y’amavuko mu mashusho iki gitangazamakuru cyatambukije cyerekanye umupanga imihini n’izindi ntwaro gakondo bivugwa ko abo Basore basohokanye bashaka gutema abaturage.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: