PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Umushinjacyaha Mukuru, HABYARIMANA Angélique, yakiriye indahiro z’Abafasha b’Ubushinjacyaha 16 baheruka kwemezwa n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.
Abarahihe kuri uyu wa Mbere, Taliki ya 25 Gicurasi 2026 barimo Abafasha b’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye bane ndetse n'Abafasha b’Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze 12.
Mu ijambo rye, Umushinjacyaha Mukuru yababwiye ko inshingano bagiye gukora zisaba ubunyamwuga, ubunyangamugayo, ubwitange no gukorera mu mucyo. Yabibukije ko bagomba guhora bubahiriza amategeko, bagashyira umuturage ku isonga, kandi bakirinda ruswa n’indi migenzereze igayitse.
Abafasha b’ubushinjacyaha ni abakozi bunganira Abashinjacyaha mu mirimo yabo y’iperereza n’iy’ikurikiranacyaha gusa bo ntibashobora kurega cyangwa ngo baburane mu nkiko bafasha cyane ubushinjacyaha mu gutegura dosiye kandi baba bafite ubumenyi buhagije ku mategeko bujyanye n’urwego bakoramo.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: