PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Abaturage bane bo mu karere ka Ngororero bapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro ku wa 26 Kamena 2026, imiryango yabo iravuga ko bakoreshwaga n’umugabo witwa Padiri none bakaba babajwe n’uko yahise abihakana.
Iyo mpanuka yo mu kirombe cy’amabuye y’agaciro yabereye mu mudugdudu wa Kavumu wo mu kagari ka Bijyojyo ko mu murenge wa Ndaro w’akarere ka Ngororero , cyagwiriye abantu barindwi bane muri bo bahita bapfa abandi batatu barakomereka.
Kugeza ubu hari ukutavuga rumwe ku mikorere ya bariya bantu bapfuye . Imiryango y’abapfuye baravuga ko bari basanzwe bakorera umugabo witwa Padiri ababwira ko ahagarariye kompanyi yiywa STROFINARE ndetse ngo ku mafaranga bakoreraga yabakataga n’ayo kubazigamira muri gahunda ya EJOHEZA.
Ku Ruhande rw’uwo bita Padiri usanzwe ari n’umukuru w’umudugudu wa Kavumu byavugwa ko yahise ahunga impanuka ikimara kuba. PIN RWANDA twamuhamagaye yitaba telefoni icyakora ahita avuga ko twibeshye atari we nyuma ntiyakongera kuyifata.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Ndaro Rutagisha Aimable yabwiye PIN RWANDA Ko bariya bapfuye bari bagiye gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko mu birombe bya STROFINARE. Iyi kompanyi isanzwe ifite icyangombwa cyo gukora ubushakashatsi.
Abapfuye bamaze gushyingurwa ariko imiryango ya bamwe muri bo ikomeje gusaba ko yakorerwa ubuvugizi igahabwa impozamarira.
Ikibazo cy’abantu barinda amasite ya kompanyi zahawe impushya z’ubushakashatsi bihisha mu kurinda bagakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kimaze iminsi kigaragara mu bice bitandukanye by’igihugu kandi abantu bapfira mu birombe ugasanga ababakoreshaga bahise babihakana.
Ubwo bucukuzi hari aho usanga abayobozi bakuru bizo kompanyi batazi ko bukorwa ariko hakaba naho usanga babuzi kandi babushyigikiye ariko Nyamara abahawe ibyangombwa by’ubushakashatsi ntabwo baba bemerewe gucukura amabuye y’agaciro bakora indani cyangwa basatura imisozi.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: