PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’amajyepfo iremeza ko yafunze Engenyeri wubakishaga aho urukuta rwagwiriye abantu mu karere ka kamonyi, batatu bagapfa abandi babiri bagakomereka.
Taliki ya 23 Kamena 2026 nibwo abo bantu bari bari mu bikorwa byo kubaka urukuta rw’amabuye rwashwanyutse rurabagwira. Iyo mpanuka yabereye mu Kagari ka Kigembe ko mu murenge wa Gacurabwenge.
Impanuka ikimara kuba,abaganga bahise bahagera byihuse n'imbangukiragutabara, Batabara abari bamaze gukomereka.
Ubwo impanuka yabaga, Haruguru y’aho yabereye hari icyapa kigaragaza ko hari kubakwa parikingi y’amakamyo aremereye. Nyiri uyu mushinga akitwa SINDAMBIWE Simon.
Habanje gukwirakwira amakuru avuga ko inzego z’umutekano zafunze SINDAMBIWE Simon, ariko Taliki ya 24/06/2026,Umunyamakuru Daniel DUSHIMUMUREMYI yamuhamagaye yitaba telefoni ye, icyakora ntiyakwemera gutanga amakuru kuri telefoni ngo yayatanga imbonankubone nabwo ku wa Gatanu taliki 25 Kamena 2026 mu karere ka Kicukiro.
Iyo yemera gutanga amakuru biciye kuri telefoni, Twari kumubaza niba iki gice kirimo urukuta rwaguye nacyo ari icye ndetse niba agifitiye ibyangombwa byo kuhubaka. Ikindi, twari kumubaza niba afite ubwishingizi bw’abakozi ndetse n’uko imiryango yabuze abayo izabona impozamarira. Icya gatatu twari kumubaza ingamba yafashe zizatuma impanuka nk’iyi zitongera kuba.
Ku Rundi ruhande, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo CIP Hassan KAMANZI yabwiye pinrwanda.com ko Enjenyeri wubakishaga aha, polisi yahise imufunga ndetse ashyikirizwa RIB itangira iperereza.
CIP Hassan ntabwo yigeze avuga amazina y’uriya Enjenyeri wafunzwe gusa ibyapa biri ahari kubakwa bigaragaza ko uyu mushing wa SINDAMBIWE Simon wo kubaka parikingi uri gukurikiranwa na Eng, Gilbert UMUGIRANEZA.
Umuvuzi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, iyi mpanuka yabaye arayihereho asaba abari gukora ibikorwa by’ubwubatsi kwitwararika bakubahiriza ibisabwa n’inzego zishinzwe ubwubatsi no gukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano w’abakozi ubungwabungwe.
Abaturage bagize ibyago abantu babo bagapfa, banenga cyane uburyo inkuta z’aya mabuye ziri kubakwa bakabona ko nibidakosorwa zizica n’abandi dore ho hubakwa inkuta ndenda z;amabuye zitagira inkingi haryuma bakazana ibitaka bakazitsinagiramo mu rwego rwo gushaka indara.
Ikirebana no kuba uru rukuta rwagwiriye abantu aho rwubakkwaga haba hari icyangombwa gihura n'ikimanitse hafi aha cyangwa nyiraho yarahawe icyangombwa kimwe agahita yubaka n'ahandi adafitiye icyangombwa, nta rwego rubiofitiye ububasha rwari bwabyemeze. icyakora Meya w'akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylivere yabwiye itangazamakuru ko abakozi b'akarere batangiye kubisuzuma.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: