PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Mu bukangurambaga buhuriweho n’inzego z’umutekano n’iz’ibanze bugamije gukumira ibyaha mu Ntara y’amajyepfo, zibukije abatrurage b’i Nyamagabe ko gucunga umutekano bitareba Polisi n’ingabo gusa ahubwo ari inshingano za buri wese.
Ubu bukangurambaga bwakozwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi n'abandi bayobozi batandukanye mu nzego z'umutekano , bimwe mu byo yasabye abatuye akarere ka Nyamagbe gukora mu Rwego rwo gucunga umutekano harimo no kurinda no kubungabunga Ishyamba rya Nyungwe rikunze kwibasirwa n'inkongi z'umuriro muri iki gihe cy'impeshyi.
Ku Ruhande rw’Ingabo, Umuyobozi wazo mu ntara y’Amajyepfo Brigadier General J. Majyambere yibukije abaturage ko gucunga umutekano atari akazi k’ingabo na Polisi gusa ahubwo ari inshingano za buri anabibutsa inshingano zabo zo gutangira amakuru ku gihe kuwo bacyeka ushobora kuwuhungabanya.
Ku Ruhande rwa Polisi, Umuyobozi wayo mu karere ka Nyamagabe SSP M.Muhire yibibukije abaturage ko uruhare rwa buri wese , yaba abayobozi n’abaturage ari ingenzi mu kwirinda no gukumira ibyaha birimo ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, gukubita no gukomeretsa kuko aribyo bibyara amakimbirane mu miryango.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Hassan Kamanzi nawe yunganirana n’izindi nzego muri ubu bukangurambaga, Yasabye abaturage kwirinda ibyaha ndetse no kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza inkongi z'umuriro no gutanga amakuru yihuse ku bantu bakora ibikorwa binyuranyije n'amategeko, birimo gutwika amakara mu buryo butemewe cyangwa ubuvumvu bukorwa hadakurikijwe amabwiriza. Yashimangiye ko amakuru atangwa kare afasha gukumira Ibyaha mbere y'uko bigira ingaruka ku baturage.
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kitabi bavuga ko bishimiye ko aba bayobozi babegereye birushaho kubagaragariza ubufatanye buri hagati y’abayobozi n’abaturage.
Uwitwa Dukundane Marie Jeanne yagize ati: "Twishimiye ko aba bayobozi batwegereye kuko bituma ubufatanye buri hagati y'abayobozi n'abaturage burushaho gukomera.
Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo buvuga ko gukomeza kwegera abaturage, kubatega amatwi no kubashishikariza kugira uruhare mu bibakorerwa ari imwe mu nzira zizafasha gukemura ibibazo bibugarije no gukomeza kubaka umutekano n'iterambere rirambye.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: