PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo yatangaje ko yafashe abagabo batatu bari bibye inka zirindwi mu karere ka Nyanza bazishoye mu isoko ry’amatungo rya Ruhango.
Kugira ngo polisi ibafate, ivuga ko ari amakuru yatanzwe n’abaturage bityo ikaba ibona ko ibikorwa by'Ubukangurambaga bugamije kwibutsa abafatanyabikorwa bayo uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha iri gukorera muri iyi Ntara y'amajyepfo, burimo gutanga umusaruro ufatika.
Iperereza ryibanze rigaragaza ko ziriya nka zirindwi, abafashwe bari bazibye mu Karere ka Nyanza .
Kugeza ubu abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya BUSASAMANA ndetse Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana naho Inka zose zasubijwe ba nyirazo nkuko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo CIP Hassan KAMANZI yabitangaje.
Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Amajyepfo ikomeje gushimira abafatanyabikorwa bayo bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari inshingano za buri wese, bagatangira amakuru ku gihe bagamije gukumira no kurwanya ibyaha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo avuga ko Polisi ikomeje kuburira abishora mu bikorwa bigayitse by'ubujura bihungabanya ituze n'umudendezo by'abaturage ibasaba kubireka, kuko uzajya abikinisha wese azajya afatwa ashyikirizwe Ubugenzacyaha . Yagize ati “kwiba si umwuga ahubwo ni icyaha gihanwa n’amategeko”
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: