PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Umugabo yaririye inyama yitwa Nyashi muri resitora iherereye mu murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo ahita apfa abari bahari bakeka ko imunize
Iri sanganya ryabereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, akagari ka Murama, mu mudugudu wa Binunga ahazwi nko mu Bigutiya ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Kamena 2026.
Abahaye amakuru TV1 dukesha iyi nkuru bavuze ko ku mugoroba ari bwo umugabo wari wambaye ijire wagaragaraga nk'uvuye mu kazi k'ubwubatsi yagiye muri resitora izwi nko kwa Mushi arya inyama mugenzi we yari yatse ikamunanira ahita atangira gusamba, imbangukiragutabara ihageze isanga yamaze gupfa.
Iyi nyama itogosheje izwi nka "Nyashi" isanzwe ikunzwe muri iyi resitora, aho iba yorohereye, abari Bahari bakibaza icyaba cyabaye kugira ngo inige umuntu imwice.
Abatanze amakuru bakomeje bavuga ko uriya mugabo utahise umenyekana imyirondoro ye ubwo yari amaze kurya iyo nyama yunamye yifata mu nda atangira gutaka, ata urufuzi, bahamagara imbangukiragutabara ihageze isanga yamaze gupfa ihita isubirayo.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yandikiye umunyamakuru wunganiye PINRWANDA mu gutunganya iyi nkuru ko umurambo w’uwo mugabo wahise ujyanywa mu bitaro gukorerwa isuzuma.
Yagize ati: “Ni umusore wagiye muri Restora kurya, atamiye inyama iramuniga abaganga baratabara ariko basanga yamaze gupfa,Umurambo wajyanywe kacyiru gupimwa.”
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: