PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Abantu icyenda bo mu turere twa Nyabihu na Rubavu two mu ntara y’Iburengerazu bamaze gupfa mu gihe kitageze ku cyumweru bigakekwa ko ari inzoga yakozwe mu buryo butemewe n’amategeko banyweye ikabicia.
Impfu zahitanye abo bvantu zatangiye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize kugeza ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Kurii uyu wa Kane taliki 17, mu karere ka Rubavu habarurwaga abantu batatu bapfuye bo mu murenge wa Rubavu, mu kagari ka Gikombe, mu mudugudu wa Bushengo bigagakekwa ko bishwe n’ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa Kanyanga bakoze nabi kuburyo bisanze bakoze uburozi kikabica.
Abaturage bavuganye na TV10 dukesha ariya makuru y’i Rubavu bavuga ko abantu babo bafashwe bahuma nyuma barapfa.
Abo bantu batatu b’i Rubavu bapfuye nyuma y’igihe gito abandi baturage batandatu bo mu karere bituranye ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe mu kagari ka Arusha bapfuye nabo bigakekwa ko ari kanyanga banyweye.
Abayobozi b’utwo turere twombi bageze ahabereye ibyo byago ,icyo bahurizaho yaba Meya w’akarere ka Rubavu MURINDWA Prosper na Meya wa Nyabihu MUKANDAYISENGA Antoinette ni uko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane amakuruwu adashidikanywaho y’ikishe abo baturage.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: