PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Kuri uyu wa 10 Kamena 2026, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yakoze impinduka mu baminisitiri bayobora minisiteri eshatu, Bimwe mu bigo bya leta ndetse anashyiraho abahagarariye Repubulika y' u Rwanda mu bigugu by'amahanga.
Itangazo Minisitiri w’intebe Dr. Nsenguyumva Justin yasinye mu Izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame rigaragaza ko minisiteri zabayemo ipinduka mu buyobozi bwazo ari Minisitiri y’ibikorwaremezo, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ndetse na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo.
MINISTERI Y’IBIKORWAREMEZO
MURWANASHYAKA Damien Yagizwe minisitiri w’ibikorwa remezo Asimbuye Dr. Jimmy Gasore.
Uyu mu minisitiri mushya asanze ari inzobere mu birebana n’ubwubatsi, ndetse bigaragara ko yakoreye ibigo bikomeye bitanga serivici z’ubwubatsi .
MURWANASHYAKA , ni mushya muri Guverinoma y’ u Rwanda. Agizwe minisitiri avuye muri kompanyi yitwa Preferred Contractors Ltd yari abereye umuyobozi mukuru kuva muri 2025. Mbereye kandi yabaye umuyobozi muri kompanyi yubaka inzu zo guturamo yitwa Ultimate Developers; Real Contractors Ltd ; ROKO Construction Ltd; anakora inshingano zitandukanye muri GASABO 3D DESIGN LTD , Centry Engeneering contractors ndetse no muri CIMERWAPPC.
Uretse minisitiri kandi, Perezida Paul Kagame yagize ZINGIRO Armand na Col. BIZIMUNGU Claudien abanyamabanga ba leta muri muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo basimbuye Ambasaderi Jean de Dieu UWIHANGANYE wari winjiye muri iyi minisiteri muri Nyakanga 2025 avuye guhagararira u Rwanda muri Singapour.
MINISITERI Y’ABAKOZI BA LETA N’UMURIMO
Perezida Kagame yagize Madamu UWIZEYE Judith Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.
Minisitiri mushya muri iyi minisiteri, kuva muri 2017 yari Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda .
Asimbuye Ambasaderi NKURIKIYINKA Christine wari waragiyeho muri 2024 nawe wari usimbuye Asimbuye RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan muri iyi minisiteri.
MINISITERI Y’UBUCURUZI N’INGANDA
KAJANGWE Antoine Marie, yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda asimbuye, Mr. Prudence Sebahizi bakoranaga kuko Ntabwo ari mushya muri iyi minisiteri, yari asanzwe akoramo ari umunyamabanga uhoraho. Umwanya yari asanzweho wahise uhabwa Minisitiri Madamu Tuyishimire Chantal.
Uretse abo Perezida Kagame yagize abaminisitiri, yashyizeho n’abahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye (abambasederi):
Perezida Kagame kandi yashyizeho abandi bayobozi mu bigo bitandukanye
MURI ZIGAMA CSS
Madamu Louise KAYONGA, yagizwe Umuyobozi mukuguru wa Zigama CSS . Uyu muyobozi yari asanzwe ari umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB.
MURI RSSB
Perezida Kagame yashyizeho Madamu Umurungi Michelle aba Umuyobozi mukuru wungirijeunashinzwe ishoramari mu rwego rw’ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB). Uyu muyobozi yari asanzwe ari umuyobozi mukuru ushinzwe ishoramari mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.
MURI REG
Bwana Byilingiro Maximilien niwe wagizwe Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu(REG),Yayoboraga Uruganda Shema Power Lake Kivu rushinzwe amashanyarazi yo muri Gaz Methane yo mu Kivu.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: