PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Imwe mu miryango ifite abahoze bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bunyuranye n’amategeko mu murenge wa Mugina w’akarere ka Kamonyi yishimiye ko ibibazo byayiteraga ubwoba birimo impanuka zo mu birombe zabicaraga abantu abandi zikabakomeretsa, bimaze kubaganuka nyuma y’aho leta ihahaye kompanyi yitwa Rwanda Trinity Minerals ikahakorera ubucukuzi bwemewe n’amategeko.
Bimwe mu bibazo byari byugarije uduce tubonekamo amabuye y’agaciro mu murenge wa Mugina w’akarere ka kamonyi mbere y’uko habone uruhushya rwo kuhakora ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro n’urw’ubucukuzi, hari harimo kwangiza ibidukikije ndetse n’impanuka zo mu birombe ziciga bamwe abandi zikabakomeretsa.
MUKASHYAKA Herena umubyeyi wo mu kagari ka Nteko ,mu murenge wa Mugina ni umwe mu basobanura ububi bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranye n’amategeko bwahoze bukorerwa mu murenge wa Mugina ariko akanishimira ko bwagabanutse cyane ubu.
Yagize ati” Mu kagari ka Nteko, abantu bazaga gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko none byangizeho ingaruka, Ingaruka byangizeho umugabo wange yaraje aje gucukura amabuye y’agaciro ntegereje nijoro ndamubura , mugitondo nza kuvuga ko namubuze baje rero basanga yapfuye byarangiye, yishwe n’ikirombe”
Nubwo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga nta ruhushya bwagize ingaruka mbi kuri Mukashyaka, ubu yishimira ko nyuma habonetse kompanyi imuhoza amarira yitwa Rwanda Trinit Minerals ihakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubu bwemewe n’amategeko.
Yongeyeho ati: “nasigaye ndera abana ntashoboye ariko nanone kompanyi yaraje mbigiramo inyungu yampanye akazi ndakora nkabahahira”
Nibura abagera kuri 20 mu bahoze bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranye n’amategeko mu murenge wa Mugina w’akarere ka Kamonyi, Rwanda Trinity Minerasl yahise ibaha akazi babuvamo nyuma y’aho Leta iyihaye icyangombwa cyo kuhakorera.
NSENGIYERA Moise ni umwe muri bo , atuye mu Mudugudu wa Ntasi wo mu kagari ka Nteko mu murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi, avuga ko ubu yishimira ko atagihorana ubwoba bwo kwicwa n’ibirombe mugihe mbere agikora ubucukuzi butemewe we na bagenzi be binjiraga mu birombe bidatunganyije neza kandi nta n’ubwishingizi bafite bakisanga banifungiranyemo, gusohokamo bikagorana.
Aganira na PINRWANDA yagize ati:” Kompany itaraza, mbere tugikora ucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bw’ubuhebyi twakoraga dukwepana n’inzego z’umutekano ugasanga turimo dukora duheba ugasanga harimo imbogamizi kuko twagendaga tugacukura mu masimu cyangwa mu ndani tukisiba”
Uyu unavuga ko gukora muri kompanyi yemewe n’amategeko yabifataga nk’inzozi dore ko we na bagenzi be iyo babonaga abayobozi birukankaga ubu yishimra ko Rwanda Trinity yamugejeje kubyo yafataga nk’inzozi.
Yongeyeho ati: “aho Rwanda Trinity yaziye yaje kutwegera nk’abantu bari basanzwe bahakorera baratwigisha batwereke uburyo gukorana na kompanyi yemewe n’amategeko aribyo bintu byambere bifite umutekano”
Mugenzi we bakorana nawe wahoze ukora ubucukuzi butemewe ubu yishimira ko yagize amahirwe yo gukorera mu kirombe gitekanne.
Yagize ati : ”nkubu rwose ikintu kinshimishije ni uko mba nkora abayobozi bacu baducungira ko bitatugwira “
Bamwe mu bahoze bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranye n’amategeko bemeza ko bakibukora amafaranga babaga bakoreye ku munsi bayaryaga bakarara bayamaze ariko ubu kuko bahemberwa kuri konti ngo abagirira umumamaro.
MUJEJIMANA Enock umwe mu bemeza ko ubucukuzi butemewe n’amategeko ntacyo bwamumariye yagize ati “:Mbere nari umuhebyi nkora nzigurisha(COALTAN) ku baforoderi ariko muzehe yaraje( avuvuga uyobora ibirombe bya Rwanda Trinity Minerals) rwose aradukusanya aratwegeranya aratuganiriza, aratubwira ati “imirimo murimo itemewe nimuyivemo muze mbahe akazi mwizigamire mwiteze imbere”, nari mfite ikibanza none ubu nubatsemo inzu, nubu ngubu uje nagenda nkayikwereka y’amabati 24”
KANYAMAHANGA Emile uhagarariye ibikorwa by’ucukuzi mu birombe bya Rwanda Trinity Minerals yabwiye PIN RWANDA ko iyi kompanyi uretse kubanza gushyira imbaraga mu guca ubucukuzi butemewe n’amategeko, uruganda yubatse rw’amabuye y’agaciro nirutangira gutanga umusaruro izakora ibindi bikorwa byinshi biteza imbere aho ikorera, Kandi guteza imbere abaturage biri mu murongo wibyo abayobozi ba RMB bashaka.
Yagize ati: ” Nabo barabidukangurira gufasha abaturage dukorana kugira ngo batere imbere twoye kujya tuza gusarura ngo dutware umutungo abaturage bameze nabi, ayo ni amabwiriza tuba dufite ya RMB irabidukangurira”
Uretse abaturage bishimira imikorere ya Rwanda Trinity Minerals n’inzego z’ibanze mu murenge wa Mugina w’akarere ka Kamonyi zirayishimira cyane cyane cyane uruhare igira mu guhanga akazi no mu guteza imbere abaturage.
Umumyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugina MUNYAKAZI Epimaque yagize ati:” Twaranazerewe cyane tubonye iyi kompanyi y’amabuye y’agaciro ifite ibyangombwa bya RMB,……….,ikaba rero iyo kompanyi yaradufashije cyane cyane mu guca ubucukuzi bw’akajagari”
MUNYAKAZI Epimaque anavuga ko ubucukuzi bw’akajagari uretse kuba bwarahitanaga ubuzimna bw’abaturage bukangiza n’ibidukikije n’amabuye yabuturukagamo leta itamenyaga aho yarengeye ngo atangirwe imisoro bityo akaba nawe ari gushimira Leta yatanze uruhushya hakaba hakorerwa ubucukuzi bukorwa n’abatanga imisoro. Avuga ko Rwanda Trinity Minerals” Ni umufatanya bikorwa mwiza”
Rwanda Trinity Minerals aho ikorera mu murenge wa Mugina w’akarere ka Kamonyi ikoresha ibikoresho bigezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo imashini zizwi nka Tinga tinga, imashini n’imodoka zitwara umucanga uvamo amabuye y’agaciro(ore) n’izindi zigezweho. Ni kompanyi iri kubaka uruganda rugezweho rugiye kujya ruvangura amabuye y’agaciro mu mucanga.
Ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwemeza ko uruganda nirumara gutanga umusaruro izarushaho gukora ibikorwa byinshi biteza imbere abaturage.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: