PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Abasengera mu musigiti uri mu Biryogo mu mujyi wa Kigali bari gushakisha umujura wafashwe amashusho na camera ari kwiba mixer akayisohokana akayirenganaahagana saa mbiri z’umugoroba Taliki ya 25 Gicurasi 2026.
Ayo mashusho twakuye ku kinyamakuru UkweliTimes dukesha iyi nkuru agaragaraza umuntu bikekwa ko ari igitsanagabo wambaye umupira w’amaboko magufi usa n’umweru ndetse n’ipantaro y’umukakara, ajyenda akenguza akinjira mu musigiti wo mu biryogo aho abagore basengera agaterura Mixer akayirengana.
Igitangaje ni uko uwo mujura yabanje gukuramo inkweto ndetse yasohoka akanazambara nkuko abasanzwe bajya mu musigiti babigenza nyamara yari agiye gukora ibikorwa bigayitse, ibyatumye bamwe bakeka ko yabikoze kugira ngo nafatirwamo imbere abeshye ko yari aje gusenga.
Ikinyamakuru Ukwelitimes gukesha iyi nkuru gikomeza lkivuga ko Ushinzwe gutora Azana muri uwo musigiti wo mu Biryogo, yasabye Abayisilamu n'abandi bantu bose bazabona uyu mujura kuzamufata agashyikirizwa inzego z'umutekano kugira ngo agarure iyo mixer yibye.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: