PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rugize abere abacukuzi bane b’amabuye y’agaciro babarizwa muri koperative yitwa COMAR, ubushinjacyaha bwashinje icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo bukanabasabira ibihano birimo gufungwa imyaka 10 no gutanga ihazabu ya Miliyari zirenga ebyri z’amafaranga y’u Rwanda bose hamwe.
Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo kiri mu byaha by’ubugome kuko gihanishwa igifungo kirengeje imyaka itanu.
Abacukuzi bane Ibyo bihano ubushinjacyaha bwari bwabibasabiye mu rubanza mu mizi rwabaye taliki ya 18 Gicurasi 2026, aho bwavugaga ko imitungo batabasha gusobanura inkomoko yayo, uwitwa NGENDAHIMANA Patrick afite ifite agaciro ka Miliyoni 500FRW, DUSHIMIMANA Christopher miliyoni 170Frw; KAYITARE Joseph: arenga miliyoni 23FRW naho NSHIMIYIMANA Joseph akaba yari afite imitungo ya Miliyoni 100Frw.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ko rwakira ikirego cyabwo rukagiha ishingiro rugahamya abo bose icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo , buri umwe rukamuhanisha ihazabu yikubye gatatu agaciro k’iyo mitungo bwavugaga ko atunze ndetse n’igifungo cy’imyaka 10.
Igiteranyo cy’ihazabu ubushinjacyaha bwasabiye abo bagabo bane bose, kirarenga amafaranga y’u Rwanda Miliyari ebyeri.
Ku ruhande rw’abaregwa, Abo bagabo bane bose buri umwe yagerageje kwiregura , bagaragaza ibimenyetso bitandukanye bigaragaza aho bakuye imitungo yabo birimo amafaranga bagurishije amabuyey'agaciro bacukuye muri koperative COMAR; inguzanyo irimo amafaranga n'amadorari ndetse n’imishahara kuri bamwe.
Muri urwo rubanza rwabaye muri Gicurasi, basobanuye ko bakozweho iperereza kuva mu mwaka wa 2023 nyuma dosiye ubushinjcyaha buyishyingura ubugira Kabiri bwongera kuyiregera urukiko nta kimenyetso na kimwe gishya bugaragaza cyabonetse gitandukanye n’ibyo bwari bufite ubwo bwayishyinguraga dore ko bwagaragarazaga ko bashoboye gusobanura inkomo y’imitungo yabo.
Umushinjacyaha mu rukiko yabajijwe n’umucamanza n’abaregwa niba hari ibimenyetso bishya byaba byaratumye yubura dosiye akayiregera urukiko, avuga ko ntabyo ahubwo dosiye ishyingurwa bwa mbere hari habayeho kwibeshya.
Nyuma yo gusesengura imiburanire y’ubushinjacyaha n’abarengwa n’ibimenyetso impande zombi zatanze, Kuri uyu wa 17 Kamena, 2026, Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga nibwo Rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.
Urukiko rwemeje kandi ko NGENDAHIMANA Patrick; KAYITARE Joseph; NSHIMIYIMANA Joseph na DUSHIMIMANA Christopher badahamwa n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Tubibutse ko imitungo y’abo bagabo bose yari yarafatiriwe ndetse harimo n’utemerewe kurenga imbibi z’u Rwanda. Ibyo nabyo mu nkuru ikurikira iyi tuzabagezaho umwanzuro byafashweho.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: