PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Muhanga zafunze Umukora wo mu karere ka Muhanga wakoraga uburaya akurikiranyweho kwica ateye icyuma umugabo
Abahaye amakuru umunyamakuru wigenga PINRWANDA.COM dukesha iyi nkuru bemeza ko ibi byabaye mu ijoro rya taliki 25 Gicurasi, mu kagari ka Mubuga ko mu murenge wa Shyogwe n’ubundi w’akarere ka Muhanga, aho umugore wo mu mudugudu wa Matsinsi witwa MUGABEKAZI Theresia yateye icyuma uwitwa Uwizeyimana Alex bikamuviramo urupfu.
Abaturage bageze aho byabereye bavuga ko mbere y’ibi uyu Mugabekazi yari ari kunywa inzoga hamwe n’uwitwa Charle mu kabari, ariko baza kutumvikana, uyu mugore ahita ava banyweraga ajya iwe gusigayo umwana yari afite , ariko mbere yo kugenda asiga avuze ko agiye kuzana icyuma akabemeza.
Umwe mu baturage wemeza ko yabirebaga yavuze ko ikibazo cyatangiye nyuma y’uko Charle yanze kwishyura amafaranga uyu mugore yavugaga ko amubereyemo nyuma yo kuryamana na we. Ngo MUGABEKAZI yahise agaruka afite icyuma atangira kwirukankana Charle, baza gufatana bararwana . Muri uko gushyamirana, Uwizeyimana Alex wari uzwi ku izina rya Gashuhe yagiye hagati ashaka kubakiza, MUGABEKAZI amutera icyuma aziko agiteye Charle.
Undi muturage witwa Uwizeyimana Olive yavuze ko akihagera yahasanze nyakwigendera aryamye hasi, yateraguwe ibyuma byinshi kandi atakiri guhumeka,ngo abaturage bahise batabaza inzego z’umutekano ndetse n’imbangukiragutabara, ariko zihagera yamaze gupfa.
Yagize ati “Yari yamuteye icyuma hejuru y’ikibuno acamo urutirigongo, anamukomeretsa mu mugongo icyuma gihinguranya kigera ku mutima,yari amaze kuva amaraso menshi cyane.”
Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, NSENGIMANA Oswald, wavuze ko iperereza ryahise ritangira ndetse ko ucyekwaho gukora ubu bwicanyi yahise afatwa agafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.
Uyu muyobozi yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko aba bantu bari basanzwe bari kumwe mbere y’uko havuka amakimbirane yabaviriyemo kurwana.
Yagize ati “Bari basanzwe bari kumwe banywera mu kabari nyuma baza gushwana, uwo mugore afata icyuma arakimutera,ubu afungiye kuri station ya Police ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje n´akabari banyweragamo twagahise tugafunga kuko kari karengeje amasaha yagenwe yo gukora.”
Bamwe mu baturage bavuga ko Mugabekazi Theresia yari asanzwe azwiho imyitwarire mibi ndetse no gukunda kurwana, bavuga ko yakundaga kugendana intwaro gakondo zirimo n’inzembe. Bavuga kandi ko nyakwigendera yari umugabo wubatse, ufite umugore n’abana babiri, akaba yari asanzwe akora akazi k’irondo ry’umwuga akabivanga n´akazi ko kwikorera imicanga.
Mu gihe twakoraga iyi nkuru, abo mu muryango wa nyakwigendera bari mu bikorwa byo kumushyingura mu irimbi rya Gihuma riherereye mu Murenge wa Nyamabuye, naho Mugabekazi Theresia we akaba agikurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: