PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Muhanga zafunze umugore bivugwa ko yakoraga uburaya zimukurikiranyeho kwica ateye icyuma umugabo.
Abahaye amakuru umunyamakuru wigenga dukesha iyi nkuru bemeza ko ibi byabaye mu ijoro rya taliki 25 Gicurasi, mu kagari ka Mubuga ko mu murenge wa Shyogwe n’ubundi w’akarere ka Muhanga, aho umugore wo mu mudugudu wa Matsinsi witwa MUGABEKAZI Theresia yateye icyuma uwitwa Uwizeyimana Alex bikamuviramo urupfu.
Abaturage bageze aho byabereye bavuga ko mbere y’ibi uyu Mugabekazi yari ari kunywa inzoga hamwe n’uwitwa Charle mu kabari, ariko baza kutumvikana, uyu mugore ahita ava aho banyweraga ajya iwe gusigayo umwana yari afite , ariko mbere yo kugenda asiga avuze ko agiye kuzana icyuma akabemeza.
Umwe mu baturage wemeza ko yabirebaga yavuze ko ikibazo cyatangiye nyuma y’uko Charle yanze kwishyura amafaranga uyu mugore yavugaga ko amubereyemo nyuma yo kuryamana na we.
Nyuma Ngo MUGABEKAZI yahise agaruka afite icyuma atangira kwirukankana Charle, baza gufatana bararwana, Uwizeyimana Alex wari uzwi ku izina rya Gashuhe ajya hagati ashaka kubakiza, MUGABEKAZI amutera icyuma aziko agiteye Charle.
Undi muturage witwa Uwizeyimana Olive yavuze ko akihagera yahasanze nyakwigendera aryamye hasi, yateraguwe ibyuma byinshi kandi atakiri guhumeka,ngo abaturage bahise batabaza inzego z’umutekano ndetse n’imbangukiragutabara, ariko zihagera yamaze gupfa.
Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyogwe, NSENGIMANA Oswald, wavuze ko iperereza ryahise ritangira ndetse ko ucyekwaho gukora ubu bwicanyi yahise afatwa agafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.
Yagize ati “Bari basanzwe bari kumwe banywera mu kabari nyuma baza gushwana, uwo mugore afata icyuma arakimutera,ubu afungiye kuri station ya Police ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje n´akabari banyweragamo twahise tugafunga kuko kari karengeje amasaha yagenwe yo gukora.”
Bamwe mu baturage bavuga ko Mugabekazi Theresia yari asanzwe azwiho imyitwarire mibi ndetse no gukunda kurwana, bavuga ko yakundaga kugendana intwaro gakondo zirimo n’inzembe.
Ku makuru arebana n'uwapfuye, ni umugabo wari ufite umugore n’abana, akaba yari asanzwe akora akazi k’irondo ry’umwuga akabivanga n´akazi ko kwikorera imicanga.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: