
Nyuma yo gushyingura HAGABIMANA Sedrick w’imyaka 14 y’amavuko wapfiriye mu kizenga kiri mu mwobo wacukuwemo amabuye y’agaciro nta ruhushya kiri mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, bamwe mu baturage bifuje ko RIB yajya ibamurikira(Parading) abaterankunga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa nta Ruhushya.
Ababyeyi b’uriya mwana babwiye PIN Rwanda ko amakuru y’urupfu rwe bayamenye ku Mugoroba wa Taliki 6 Nzeri 2026. Bavuga ko we atacukuragamo amabuye y’agaciro ariko yaguye mu kizenga gicukurwamo amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti agapfa bigakekwa ko yakigezemo agiye koga.
Mu gishyingura uriya mwana bamwe mu baturage bari barakariye cyane abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya bavuga ko hari imyobo myinshi n’inisimu bacukuye mu bice bitandukanye by’akarere ka ngororero kandi bishobora kuzagwamo abandi bantu bagapfa.
Umwe yagize ati: “ Ikibyica,igitera imbagara abapari bacukura ibyobo nakweretse ni abakire ba nyiri kompani babagurira amabuye y’agaciro yacukuwe na bariya bapari. Ubona RIB yazabafashe ikabapareding dore ko yaparedinze n’abayobizi b’uturere bakopeje. Biriya biruta aba bana bari gupfa. Nukuri ibikoze aba batarafatwa batinya”
Uretse ibyo byifuzo byo gukorera icyo umwe yise Pareding abatetera inkunga ubucukuzi bunyuranye n’amategeko, Abaturage barasaba ko ubuyobozi butanga uburenganzira iyo myobo icukurwamo amabuye y’agaciro nta ruhushya igasibwa biciye mu muganda cyangwa hagashakishwa abatera inkunga ubucukuzi butemewe n’amategeko bagafatwa bagategekwa gusibisha iyi myobo dore ko bafite impungenge z’uko haramutse nta gikozwe hazapfiramo abandi bantu.
Ku ruhande rw’Inzego z’ibanze, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatumba Amani Mwangaza yabwiye PIN Rwanda ko hafashwe ingamba zo gusiba imyobo yacukuwemo amabuye y’agaciro nta ruhushya ndetse no gukomeza kubuza abaturage gucukura muri ubwo buryo.
Yagize ati: “ Icya mbere n ugukorana ubukangurambaga n’abaturage bakirinda gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeke ko bitera impanuka”
Yongeyeho ati”: Icya Kabiri nuko tugiye gufatanya n’abaturage tugasiba ibyo byacukuwe kugirangoturinde impanuka zakongera kubaho”
Akarere ka ngororero ni kamwe mu dufite imyobo n’ibisimu byinshi bikorerwamo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya kandi biteye impenge abaturage. Hari abifuza ko mu guca iki kibazo, RIB ikwiye gushakisha abashoramari batera inkunga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe nabo ikajya ibagaragariza rubanda ( igakora ikizwi nka parading) mu rwego rwo gutanga akabarore ngo n’abandi babicikeho.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: