
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abatwara abantu n’ibintu kuri moto, bazwi nk’abamotari, kurangwa n’indangagaciro, kugira isuku no kwirinda ibikorwa byose bishobora kubashora mu byaha cyangwa gutuma bafasha ababikora.
Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije gukumira, kurwanya no kwirinda ibyaha, bwabereye mu Karere ka Huye, aho abamotari bibukijwe ko akazi kabo kabaha umwanya wo guhura n’abantu batandukanye bityo bakaba bashobora kugira uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha bikorerwa mu muhanda no muri sosiyete muri rusange.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abamotari basabwa kubahiriza ibisabwa mu kazi kabo, ariko bakarushaho kwitwararika ku byaha bishobora gukorerwa mu muhanda.
Yagize ati: “Twongeye kubibutsa ibyo basabwa kugira ngo birinde ibyaha mu kazi kabo ka buri munsi. Twabasabye ko bagomba gutwara moto bafite ibyangombwa byuzuye kandi bakirinda ibyaha byose bishobora gukorerwa mu muhanda, ndetse no kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, bakagira isuku, bakirinda ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zitujuje ubuziranenge kandi bakirinda ibinyuranyije n’amategeko.”
Yabibukije ko umwuga wo gutwara abantu n’ibintu udakwiye kugarukira ku gutwara abagenzi gusa, ahubwo ko ukwiye kujyana n’imyitwarire myiza no kugira uruhare mu mutekano rusange.
Ngendabanga Emmanuel umwe mu bamotari yavuze ko inyigisho bahabwa zibafasha kunoza akazi no gukosora amakosa ashobora kugaragara mu mwuga wabo.
Ati: “Polisi turayishimira iyo itwigishije inyigisho nk’izi zituma turushaho kunoza akazi kacu. Usanga hari bamwe muri bagenzi bacu baba batwara badafite isuku, bityo izi nyigisho zikadufasha kurushaho kuyinoza.”
Uwimana Cécile, atwara moto, yavuze ko ubukangurambaga nk’ubu bubafasha kumenya uko bakwiye kwitwara igihe batwaye abagenzi, by’umwihariko mu gihe bagize amakenga ku byo abagenzi babo baba batwaye.
Yagize ati: “Ubukangurambaga nk’ubu bwa Polisi butuma tuvumbura amakosa ashobora gukorwa n’abagenzi dutwaye, baba batwaye nk’ibiyobyabwenge cyangwa bafite ibitemewe. Tubasha kubitahura tukamenyesha inzego aho gutwara abanyabyaha ntitubivumbure.”
Umuyobozi w’abamotari mu Karere ka Huye, Remera François, yavuze ko kuba abamotari benshi ari urubyiruko bituma hakenerwa ubukangurambaga buhoraho bubibutsa inshingano bafite mu gukumira ibyaha.
Ati: “Benshi ni urubyiruko, aho usanga abenshi bakoreshwa ahanini mu bigize ibyaha, batwara ibitemewe. Ubukangurambaga nk’ubu bwibutsa abatwara kwirinda no kugira uruhare mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego mu gukumira ibyaha bikorerwa hirya no hino.’’
Umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) mu karere ka Huye Rutoneshya Danny yasabye abamotari gukora ihererekanya rya moto ‘’mutation’ ku gihe mu gihe habayeho kugura cyangwa kugurisha moto.
ati “Ku muntu uguze moto cyangwa uyigurishije, ni ngombwa ko akora mutation mu gihe giteganywa n’amategeko, kugira ngo amakuru ya moto abe ahuye n’ibiri muri sisitemu kuko kutabikora bibashyira mu kaga”
CIP Noel Pierre Celestin, ushinzwe umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Huye, yibukije abamotari ko bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza igihe bari mu kazi, bubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’umuhanda.ahubwo bakaba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gutanga amakuru ku gihe.
Ati: “Umumotari ntabwo akwiye kurebera gusa amakosa akorerwa mu muhanda. Aho abonye ikibazo cyangwa ibikorwa bishobora guteza umutekano muke, akwiye gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo bikumirwe hakiri kare.”
Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu karere ka Huye SP Mujawamariya Leonille yibukije abamotari kugira uruhare rufatika mu kwirinda,gukumira no kurwanya ibyaha dore ko hari abifashisha abamotari aho abasaba kujya babanza gushishoza bakamenya neza abo batwaye,babona bafite ibitemewe n’amategeko bakamenyesha polisi cyangwa n’izindi nzego bagafatwa bagahanwa .
Ubu bukangurambaga bukomeje mu rwego rwo gushishikariza abamotari n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batanga amakuru ku gihe kandi bakirinda ibikorwa bishobora kubashyira mu biba
zo by’amategeko.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: