
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kansi, mu karere ka Gisagara akekwaho guhishira uruganda rwenga inzoga zitujuje ubuziranenge.
Hashize iminsi mu Rwanda bari mu gikorwa cyo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, Ku wa Kane taliki ya 06 Kanama 2026 nibwo umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara witwa Gasana Isaie yatawe muri yombi akekwaho guhishira uruganda rwenga inzoga zitujuje ubuziranenge ruri mu murenge ayoboye.
Abakurikiranye aya makuru bemeza ko uriya gitifu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndora iherereye mu karere ka Gisagara.
Bitewe ni uko umuyobozi w'akarere ka Gisagara Jerôme Rutaburingoga ari mu kiruhuko cy'akazi(Congé) ntitwabashijeje kumubaza kiriya kibazo gusa twabajije umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habineza Jean Paul atubwira ko uriya gitifu akurikiranwe n'ubugenzacyaha gusa yirinze kugira byinshi atangaza.
Hari amakuru avuga ko atari gitifu w'umurenge wafunzwe gusa ahubwo n'umukuru w'umudugudu ruriya ruganda rwubatsemo yafunzwe.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: