
Abantu batanu bapfiriye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranye n’amategeko mu birombe byo mu turere twa Muhanga ; Ruhango na Kamonyi hagati ya taliki ya 22 na 30 Nzeri 2026.
Izo mpfu zibaye mu gihe gito zihangayikishije bamwe mu batuye muri utwo turere bakaba bari kuvuga ko nihatagira igikorwa hashobora gupfa n’abandi.
Abaturage babwiye pinrwanda.com ko mu gihe leta itashyira imbaraga mu gukumira ko kompanyi zifite impushya z’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro zigura amabuye aba yacukuwe n’abahebyi n’abanyogosi, iki kibazo cy’abapfira mu birombe kidashobora gukemuka.
Uturere twa Muhanga na Kamonyi turi imbere mu dupfiramo abanyogosi mu Ntara y’amajyepfo.
Taliki 30 Nzeri 2026, Abizeyimana Aphrodis uri mu kigero cy'imyaka 55 y'amavuko ubwo yari yajyanye na bagenzi be gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu birombe biri ahazwi nko muri Gasayo mu kagari ka Kavumu ko mu murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga, kimwe kirabagwira ahita apfa gikomeretsa na mugenzi we witwa BAZIRUWIHA David uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko.
Umunyamabanga Nshingwabimorwa w'umurenge wa Kabacuzi Dusabimana Telesphore asobanurira iby’iki kibazo pinrwanda.com Yagize ati: “Aba bakubiswe n'igisimu kuri Gasayo, uwitwa ABIZEYE Aphrodice yahise apfa naho BAZIRUWIHA David uturuka mu murenge wa Kiyumba, i Sabusaro aracyahumeka, yajyanwe Kiyumba Hospital , Ni abanyogosi ntabwo hemewe aho bacukuraga. Abari kumwe nabo babakuyemo bahita birukanka bakeka ko twahabasanga.”
Uriya munsi kandi, Ishimwe Eric w’imyaka 20 y’amavuko yajyanye n’abandi gucukura amabuye y’agaciro mu mugezi uhuza umurenge wa Ngamba na Kayenzi yo mu karere Ka Kamonyi, umukingo wo ku mugezi barawukorogoshora uramugwira arapfa.
Gitifu w’umurenge wa Ngamba asobanura uko iyo mpanuka yagenze yagize ati: “ umukingo w'uwo mugezi wamugwiriye yitaba Imana, Amakuru turayamenya ariko inzego zaba iz'umutekano n'inzego z'ibanze zakurikiranye, umurambo ugezwa Ku bitaro i Rukoma kugira ngo ukorerwe otopsy.”
Hashize iminsi mike abandi bantu batatu bapfiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
Ku wa 27 Nzeri 20226, NDUNGUTSIMANA Vicent uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko yapfiriye mu kirombe yari arimo acukuranamo n’abandi amabuye y’agaciro kiri mu karere ka Muhanga,mu murenge wa Rongi, mu kagari ka Ruhango, mu mudugudu wa Burerabana. Icyo gihe umuyobozi w’umurenge wa Rongi NDAYISENGA Placide yahahamirije PIN Rwanda ko icyo kirombe cyagwiriye uriya muturage kitemewe n’amategeko.
Ku wa 25 Nzeri 2026, Umwana witwa IRAFASHA w’imyaka 15 y’amavuko yajyanye n’abandi gucukura amabuye y’agaciro mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Mutara ko mu murenge wa Mwendo w’akarere ka Ruhango, ikirombe kirabagwira ahita apfa nk’uko ikinyamakuru umuseke cyabyanditse.
Ku wa 22 Nzeri 2026 abazwi nk’abahebyi barwaniye mu birombe by’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko biri mu kagari ka Mwirute ko mu murenge wa Rukoma w’akarere ka Kamonyi bapfa amabuye y’agaciro bari bacukuye baratemana bituma mugenzi wabo witwa NIYONGIRA Alias uri mu kigero cy’imyaka 23 apfa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma, Innocent Mandera niwe wahamirije PIN Rwanda ayo makuru.
Abanyamabanga nshingwabikorwa biriya mirenge yapfiriyemo abantu batanu bari bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko, icyo bahurizaho ni uko hakomeje ubukangurambaga bafatanyije n’inzego zitandukanye kugira ngo abo baturage bahagarike ibyo bikorwa bibashyira mu kaga.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: