Kimwe no mutundi turere 27, kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2026, mu karere ka Muhanga batoye abajyanama rusange 8 b'akarere.
Aba bajyanama 8 batowe baziyongeraho abandi bajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Akarere batowe taliki 17 Ugushyingo 2026 ndetse biyongereho perezida wa PSF n'umuyobozi waKomite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere; iy'urubyiruko n'iy'abantu bafite ubumuga kugira ngo babe abajyanama Bose hamwe 17.
Muri abo bajyanama 17 niho le 24 Ugushyingo 2026 Hazatorwamo Komite Nyobozi y'akarere ka Muhanga irimo Meya Visi Meya ushinzwe imibereho y'abaturage na Visi Meya ushinzwe ubukungu.
Mu bakandida 25 bari bari guhatanira gutorwamo abajyanama 8, hari harimo n'uwari Visi Meya ushinzwe imibereho y'abaturage mu karere ka Muhanga muri Manda iheruka witwa Mugabo Gilbert gusa we yatsinzwe amatora, ntabwo yagize amahirwe yo kuza mu bajyanama rusange 8 bayatsinze.
Dore urutonde rw'abajyanama rusange 8 b'akarere ka Muhanga batowe kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2026:

1. BIZIMANA Eric
2. RUDASINGWA Jean Bosco
3. MUKABATESI Jean D'Arc
4. USENGIMANA Emmanuel
5. NSHIMIYIMANA Gilbert
6. NIYONSHUTI Gerard
7. GAKWAVUVU Ibrahim
8. MUHORAKEYE Marie Cecile.
Abajyanama 5 b'Abagore bangana na 30% by'abagize Inama Njyanama y'Akarere batowe le 17 Ugushyingo 2026 ni aba bakurikira:

1️⃣ UMUGWANEZA Kamanzi Solange
2️⃣ MURINDAHABI Charline
3️⃣ MUHAYIMANA Marie Chantal
4️⃣ KAYITESI Claudette
5️⃣ INGABIRE Marie Solange.
Abayobora Komite Nyobozi z'Inama z'igihugu mu karere ka Muhanga batowe le 14/11/2026 ni:
1.Mukasekuru Marceline: Inama y'igihugu y'abagore
2.KANANGIRE Pierre: Inama y'igihugu y'urubyiruko
3.HATAYEZU Eduard: Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga.
Perezida wa PSF ni NYIRISHEMA Felexis warahiriye izo nshingano le 04/04/2026.
Abo bajyanama nibo bazatorwamo Meya wa Muhanga le 24l11/2026





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: