Abantu 17 bazatorwamo Meya w'akarere ka Nyanza ku wa 24 Ugushyingo 2026 bamaze kumenyekana.
Barimo :
Abajyanama rusange 8 batsindiye kujya mu Nama Njyanama y'aka karere mu matora yabaye kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2026

1.Gihana Tharcisse
2.Urujeni Consolée
3.Umubyeyi Jeanne
4.Sheikh Ntawukuriryayo Ismael
5.Bikorimna Gerard
6.Munyantore Any Chantal
7.Dr Bimenyimana Pierre Célestin
8.Sibomana Damascene
Abakandida batsinze amatora y’abajyanama b’akarere 5 bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yabaye ku wa 17 Ugushyingo 2026 ni:

9. Dr Mukandoli Denyse
10. Uwineza Rosine
11. Bongera Ines
12. Umutoniwase Marie Claire
13. Uwizeye Diane
Abantu 3 bayoboye komite nyobozi z’inama z’igihugu mu karere ka Nyanza, batowe ku wa 14 Ugushyingo 2026 ni:
14.MUKAGATARE Judith: Inama y’igihugu y’abagore(CNF)
15.KAYITESI Maire Claire: Inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga
16.NSHOKEYINKA Frank: Inama y’igihugu y’urubyiruko.
Perezida w’urugaga rw’abikorera(PSF)
17.MUKANKUSI Alphonsine
Abo bose uko ari 17 nibo bazatorwamo Meya w’akarere ka Nyanza na ba Visi Meya ku wa 24 Ugushyingo 2026.
Aba bajyanama kandi, bazitoramo biro ya Njyanama igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: