PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Mu bukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kugira uruhare mu gukumira ibyaha, polisi y’ u Rwanda ikorera mu ntara y’amajyepfo yabwiye urubyiruko ko kumenya amateka y’igihugu ari intwaro ifasha mu gukumira no kwirinda ibyaha.
Ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’amajyepfo iri gukorera mu turere twose tw’iyi ntara, kuri uyu wa 17 Kamena 2026 yabukomereje mu karere ka Ruhango aho urubyiruko rw’abakorerabushake n’abakoresha umuhanda babwitabiriye ku bwinshi, Polisi ibasobanurira uruhare rwabo mu gucunga umutekano.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara cyane mu rubyiruko muri aka karere birimo ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, urugomo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa n’ibindi. Yasabye urubyiruko gufatanya n’inzego z’umutekano mu gutahura ibyaha no gutanga amakuru ku gihe.
Yagize ati: “Hari igihe bamwe mu rubyiruko bishora mu byaha batatekereje ku ngaruka zabyo. Turabasaba gutekereza ku ngaruka icyaha gishobora kubagiraho bo ubwabo ndetse no ku muryango nyarwanda.”
Muri ubu bukanguramabaga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye urubyiruko ko kumenya amateka y’u Rwanda ari imwe mu ntwaro zikomeye zafasha urubyiruko kwirinda ibyaha.
Yagize ati: “Iyo urubyiruko rusobanukiwe amateka y’igihugu cyarwo, rubasha kumenya aho igihugu cyavuye n’aho kigana. Ibyo birufasha gufata ibyemezo byiza no kwirinda ibikorwa bibi bimakaza indangagaciro na kirazira.”
Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko kumenya amateka bibafasha kudashukwa n’ababashora mu bikorwa bibi.
Jean Luc Iragena, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, yagize ati: “Nk’urubyiruko tugomba guharanira kwirinda no gukumira ibyaha twubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.”
Tuyambaze Joffrey nawe ati:’’ urubyiruko dukwiye kwirinda ibishuko bidushora mu biyobyabwenge n’urugomo, ahubwo tugashyira imbere ibikorwa byubaka igihugu.’’
Niyirora Naomie nawe ati:’’ ubumenyi ku mateka y’u Rwanda budufasha gutandukanya icyiza n’ikibi, bityo tukirinda icyatwangiriza ejo hazaza.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Alphonsine Mukangenzi, yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo byugarije abaturage no kubaka iterambere rirambye.
Yagize ati: “Iyo urubyiruko rwiyumvamo gukunda igihugu no gusobanukirwa amateka yarwo, rubasha kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage no gukumira ibyaha mbere y’uko biba.”
Polisi ndetse n’inzego z’Ubuyobozi mu karere ka Ruhango basanga kubaka urubyiruko rufite ubumenyi buhagije kumateka y’igihugu , indangagaciro n’umuco wo gutangira amakuru ku gihe ari imwe mu nkingi zikomeye zo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.
Top of Form
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: