Umugabo witwa Nsengimana Leonard wari umaze iminsi atandukanye n' umugore we kubera amakimbirane yasanzwe mu nzu ye ku buriri yapfuye nyuma y' iminsi itanu abaturanyi batamubona.
Ni ibyabereye mu mudugudu wa Mirama II akagari ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare.
Ku mugoroba wa Tariki 18 Ugushyingo 2026 nibwo amakuru yatangiye kumenyekana ubwo abaturage banyuraga ku nzu yabagamo bakabona isazi zitumuka hari n' umunuko, bakagira amakenga, niko guhuruza abaturanyi, bahageze bamena urugi basanga harimo umurambo wa nyirinzu ari ku buriri.
Ingabire Claudine wari usanzwe aturanye na nyakwigendera niwe watabaje abaturanyi, avuga ko yahageze akahasanga amasazi akumva harananuka, ahita atabaza abari bari mu kimina hepfo baza gutabara.
Yagize ati "Nimugoroba ubwo nari mvuye gushaka ubwatsi, nibwo nahanyuze nsanga umunuko ni wose ndetse n' amasazi, nahise mbwira abari hariya mu kimina, baje twica urugi tugezemo dusanga umugabo yapfuye kera, aryamye ku buriri hariho amaraso ndetse yabyimbye, nibwo twatabaje ubuyobozi na RIB Iraza."
Nsengimana Leonard yari amaze amezi abiri atandukanye n' umugore we aza kugura inzu bamusanzemo yapfuye, kubera amakimbirane ashingiye ku mitungo bari bafitanye.
Ingabire akomeza agira ati" Byatubereye urujijo, ubu ntitwamenya niba yishwe cyangwa yiyahuye, ariko yari atabanye neza n' umugore we kuko batandukanye kubera amakimbirane, yewe baranagabana, umugabo aza kwigurira hano."
SSP Hamdun Twizeyimana umuvugizi wa Polisi mu ntara y' Iburasirazuba we yavuze ko nyuma y' isuzuma basanze nyakwigendera yarapfuye urupfu rusanzwe.
yagize ati" Amakuru nka Polisi twayamenye tujyayo, dusanga koko aryamye ku buriri yapfuye, abaganga baje gupima, icyo babonye nuko yapfuye urupfu rusanzwe, kuko nta bimenyetso byagaragaye ko yaba yishwe cyangwa yiyahuye."
Nsengimana Leonard wari mu kigero cy' imyaka 45 yaje gushyingurwa kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2026 asize abana batatu n' umugore.







Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: