
Umugabo wo mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye, yagiye kuri RIB kurega mugenzi we ko yamusohokaniye umugore mu kabari bikaviramo umugore gupfa.
Bamwe mu baturage PIN Rwanda yasanze mu mudugudu wa Gasenyi wo mu Kagari ka Remera ko mu murenge wa Nyamabuye w’akarere ka Muhanga bari gukora imihango yo gushyingura uwo mugore wari ufite imyaka 28 y’amavuko, Taliki ya 13 Nzeri 2026, bavuga ko umugabo witwa Tuyisenga bahimba Katenesi yabatabaje taliki 06 Nzeri ababwira ko yari ari kunwe n’umugore witwa NYIRAMUHIRE Clarisse yikubita hasi bityo bakwiye kwihutira kuza kumutabara.
Umwe mu bagore baturanye na Clarisse avuga ko yihutiye kujya kureba icyabaye, Asanga uwo mugore aryamye mu kabari kari ahazwi nko mu Kivoka mu mujyi wa Muhanga ari gucisha hasi no hejuru, bamujyana Ku bitaro bya kabgayi bahagera atakibasha kuvuga no kunyeganyega, nyuma ajya muri koma nabyo bimwohereza mu bya CHUK ari nabyo yapfiriyemo taliki ya 10 Nzeri 2026.
UWINEZA Pacifique akaba umugabo wa NYIRAMUHIRE Clarisse yabwiye PIN Rwanda ko yamenye ko umugabo witwa TUYISENGE Aimable ari we wari wasohokanye umugore we mu kabari ndetse basangiye inzoga. PIN Rwanda bimubajije ubwoko bw'inzoga banyweye, avuga ko tabashinje kuzimenya.
Yagize ati :“Umudamu wange witwa NYIRAMUHIRE Clarisse yasohokanye n’umugabo witwa TUYISENGE Aimable mu kabari ko mu kivoka hano kwa Biryuwiziritse, bari baje kunywa akantu, yari avuye mu rugo aje kurangura ariko ntabwo aribyo yajemo ahubwo yari yisohokaniye n’uwo mugabo.”
UWINEZA avuga ko yahise ajya kurega TUYISENGE kuri RIB ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga akeka ko ari we wamwiciye umugore nayo ihita ifunga uwo TUYISENGE.
Yagize ati: “ndacyeka baba baramuhumanyije wenda muri izo nzoga banyweye barashyizemo ibintu bimuhumanya”
Yongeyeho ati: “ Ndifuza ubutabera ko mundenganura uwo TUYISENGE icyaha cyamuhama agahanwa bikomeye, agahanirwa icyaha cyo kunyicira umugore, urumva atari we wamwishe nyine”
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CIP Hassan Kamanzi yabwiye PIN Rwanda ko urupfu rw’uriya mugore inzego z’umutekano zarumenye zihita zifunga uwo mugabo bari bari kumwe ariko ibyo kuba yari yasohokanye uwo mugore atari ukuri.
Yagizer ati”Ibyo kuvuga gusohokana ntabwo ari ibyo ariko amakuru polisi yarayamenye ko ku italiki 06 hari abaturage bari kumwe babiri umwe aza kugira ikibazo, hanyuma agize ikibazo bifashisha abari hafi aho ngaho kugira ngo bamuhungize ariko biza kurangira n’ubundi atwawe kwa muganga, ageze kwa Muganga taliki hafi 11 aza kwitaba Imana.
CIP Kamanzi avuga ko Polisi yafunze uriya mugabo wari urikomwe n’uriya mugore wapfuye.
Yagize ati : “Ubworero polisi aho Imenyeye amakuru yagiye kureba uwo wari kumwe n’uwo witabye Imana, Taliki 12 twaramufashe turamufunga kugira ngo afashe mu iperereza tumushyikiriza ubugenzacyaha, ubu tuvugana rero ubugenzacyahabwatangiye iperereza barimo barakurikirana mu kureba ngo urupfu rw’uwo muturage rwaba rwaratewe n’iki.”
Uriya mugabo Polisi yafunze, Hari amakuru avuga ko yari amaze iminsi mu makimbira n'umugabo w'uriya mugore ashinjwa gusohokana dore ko umwe yashinjaga undi kumuwinjirira urugo.
Amakuru kuru PIN Rwanda ifite yanemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo ahamya ko mbere y’uko abaturage bashyingura uriya mugore, RIB Yabanje kohereza umurambo we mu kigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishigiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) kugira ngo gisuzume icyamwishe
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: