
Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage, yafashe abagabo umunani bakekwaho gukora ubujura bwitwikiraga ijoro, mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.
Aba bagabo bafashwe mu ijoro ryo ku wa 11 rishyira ku wa 12 Nzeri 2026, bakekwaho gutega abaturage mu masaha y’ijoro bakabambura ibyabo birimo amafaranga, telefoni, amasakoshi n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abantu bagifite imitekerereze n’imyitwarire bigamije guhungabanya umutekano guhagarika ibyo bikorwa.
Yagize ati: “Polisi iraburira buri wese ugifite imitekerereze, imigirire ndetse n’imyitwarire igayitse igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage guhita abihagarika vuba, kuko uzajya abikora wese Polisi izajya imufata, imufunge imushyikirize Ubugenzacyaha, amategeko yubahirizwe.”
Aba bagabo uko ari umunani bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye, aho Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana ku byaha bakekwaho.
Polisi kandi yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku gihe, ivuga ko ubufatanye bwabo bufasha mu gukumira ibyaha bitaraba no gufata ababikora.
CIP Hassan Kamanzi yagize ati:“Umutekano ni ishingano rusange. Turashimira abaturage bakomeje gusobanukirwa ko umutekano ari inshingano ya buri wese, bagatanga amakuru ku gihe kandi vuba hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.”
Polisi yasabye abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku bantu cyangwa ibikorwa bakeka ko bishobora guhungabanya umutekano, by’umwihariko mu masaha y’ijoro.
Ibyo bikorwa byo kurwanya, gukumira ibyaha , Polisi ivuga ko bizakomeza ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: