
Kuva taliki ya 10 kugeza 18 Ukwakira 2026, Impanuka zo mu birombe by’amabuye y’agaciro byo mu turere twa Gatsibo na Kayonza zimaze gupfiramo abantu 8 . Bamwe bapfuye bari gukora muri kompanyi zemewe n’amategeko abandi bapfiramo bari kwiba.
Impanuka iheruka yabaye mu ijoro rishyira tariki 18 Ukwakira 2026 mu kirombe cya Bugambira Mines Ltd kiri mu murenge wa Ruramira w’akarere ka Kayonza ubwo cyagwiraga uwitwa Mugabo Celestin w' imyaka 33; Hatangimana Jean Paul w' imyaka 20 barapfa kinakomeretsa Iradukunda Andre w' imyaka 26.
Abahaye amakuru PIN Rwanda bakeka ko aba cyagwiriye bari binjiyemo mu buryo bunyuranye n’amategeko kuko kompanyi zitemewe gucukura mu masaha y’ijoro. Icyakora mu bapfuye harimo n’umukozi wiriya kompanyi wari wiriwe anahakora ku manywa.
umuyobozi w' agateganyo w' akarere ka Kayonza Hategekimana Fred avugana n’umunyamakuru PIN Rwanda ikesha iyi nkuru nawe yahamije amakuru y’iyi mpanuka yo mu kirombe yaguyemo abantu.
Yagize ati: " Birababaje kuba abantu babiri bahise bahatakariza ubuzima, undi akaba yakomeretse ari ku bitaro bya Rwinkwavu, turasaba abaturage bacu kuzibukira ubucukuzi butemewe kuko nta keza kabwo, nibagane company ibahe akazi, kugira ngo twirinde ibibazo nk' ibi."
Taliki 10 Ukwakira 2026 ibirombe by’i Rwinkwavu nibwo byapfiriyemo benshi

Ku italiki ya 10 Ukwakira 2026 abakozi batatu ba Rwinkwavu Mining Corporation Ltd nayo ikorera mu karere ka kayonza bapfiriye mu kirombe ubwo batoboraga ikidendezi cy’amazi bari gucukura kikabafungirana mu ndani. Ibikorwa byo gushakisha imirambo yabo byarangiye habonetse ibiri undi hafatwa umwanzuro ko aho yaheze hagirwa imva ye.
Abapfiriye muri kiriya kirombe ni Hakizimana Samuel uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, Hafashimana Fabien w' imyaka 27, na Ntibayazi Pascal w' imyaka 23.
Taliki 10 Ukwakira nabwo hari undi muntu bivugwa ko yapfuye ari gucukura amabuye y’agaciro nta Ruhushya mu murenge wa Rwikwavu.
Abapfiriye mu kirombe cy’I Gatsibo bo baracyashakishwa

Taliki ya 10 Ukwakira 2026 nabwo,abantu babiri barimo Nshimiyimana Damour w' imyaka 38 na Mwizerwa w' imyaka 22 bagwiriwe nikirombe bivugwa ko bari barimo bacukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n' amategeko mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Gitoki muri aka karere ka Gatsibo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w' umurenge wa Gitoki wo mu karere ka Gatsibo Furaha Frank yabwiye umunyamakuru PIN Rwanda Ikesha iyi nkuru ko ibikorwa byo kubashakisha bigikomeje.
Yagize ati ": Amakuru twayamenye ku cyumweru mu gitondo ko hari abantu babiri baguye mu kirombe, natwe tuza gutanga ubutabazi ari nabwo dukomeje. Ntitwakwemeza ko harimo abantu kuko bataraboneka, ariko hari ikizere ko baza kuboneka kuko turi gukora ibishoboka."
Aha mu murenge wa Gitoki hasanzwe ibikorwa by' ubucukuzi, ndetse n' aha bikekwa ko haguye abantu hahoze hakorera company y' ubucukuzi CMK.
Izi mpfu z’abantu umunani zibaye mu gihe gito zihangayikishije abaturage ndetse hari abifuza ko ubuyobozi bushakira umuti urambye iki kibazo cy’abapfira mu birombe byaba ibya companies zibifitiye uruhushya ndetse n’ibikoreshwa n’abatabifitiye uruhushya.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: