
Hari hashize iminsi itatu, abaturage bo mu murenge wa Gishari w’akarere ka Rwamagana bategereje umurambo w' umugabo bivugwa ko yariwe n' imvubu mu kiyaga cya Muhazi.
Mu ijoro rya tariki 20 Ukwakira 2026 nibwo abagabo babiri aribo bari mu gikorwa cyo kuroba amafi mu kiyaga cya Muhazi bahura n' imvubu isagarira ubwato bari barimo, Gasagure Evariste iramwica ndetse ikomeretsa ku kuboko mugeni we Mbarushimana Bosco.
Iyo mvubu bahuye nayo bari muri Muhazi bageze ku ruhande rw’akarere ka Gatsibo.
Abaturage bavuga ko impamvu iminsi yari ibaye itanu ataboneka ari uko Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bazaga gukora ubutabazi ariko imvubu igashaka kubasagararira, bigakoma mu nkokora ubwo butabazi.
Kuri iki cyumweru nibwo ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryazanye ubwato bwa moteri kugira ngo bukange imvubu ntizongera kuhegera kuko zitinya urusaku, maze habaho gushakisha umurambo uza kuboneka utangiye kwangirika.
Uwitwa Mukamuhize Belancille utuye mu kagari ka Kavumu avuga ko nubwo bibabaje ariko banejejwee no kuba babashije kubona umurambo bakaba bagiye gushyingura.
Yagize ati "Iminsi itanu twari tumaze kwiheba tuvuga ko buriya ingona n' imvubu zamuriye, ariko Imana ishimwe ubwo umurambo we wabonetse ubu tukaba tugiye gushyingura, byibura turaruhuka."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w' umurenge wa Gishari Ntwari Emmanuel wari uhari ubwo ibikorwa by' ubutabazi byabaga, yasabye abaturage kwitwararika ku mazi.
Yagize ati" Nyumayo kubimenya twakomeje gukurikirana kimwe na polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ariko kubera ikibazo cy' imvuba ntibari kubona uburyo binjira munsi y' amazi, uyu munsi rero muri ubwo bufatanye ndetse n' abarobyi, twamushatse noneho turamubonye”
Yongeyo ati: “Icyo twabwira abaturage byumwihariko abarobyi ni uko amazi atari ayo gukinishwa, ikindi bakirinda bene aha habarizwa imvubu kuko harazwi, hari amabwiriza agenga imikorere y' uburobyi biryo ntibakabirengeho."
Uyu Gasagure Evariste na mugenzi we, imvubu zabasagarariye ubwo bari bavuye mu karere ka Rwamagana bari muri Muhazi bageze ku gice cy' umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo. Ubu yahise ashyingurwa nyuma y' uko inzego zibishinzwe zikoze isuzuma.






Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: