
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko Ruhamya UWIDUHAYE Theogene(wamenyekanye cyane ari umunyamakuru wa Igihe.com) icyaha cyo gukubita umuntu bikamuviramo urupfu, we aburana arusaba kumugira umwere avuga ko icyo cyaha atagikoze.
Muri uru rubanza mu mizi rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 04 Nzeri 2026, ubushinjacyaha n’uregwa baje bitwaje ibimenyetso bitandukanye birimo ibishinja n’ibishinjura.
Ibyo bimenyetso bivuga ku rupfu rwa UWASE Pamela w’imyaka 30 y’amavuko wapfiriye aho yari atuye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro, Ku wa 04 Ukuboza 2025 nyuma yo gutaha yasinze yagera mu rugo akaryama agapfa, birimo Raporo y’ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bya gihanga(RFI) igaragaza icyateye urupfu rwa Uwase Pamela ko ari Alcohol nyinshi mu mubiri ( Alcholic intoxication).
UWIDUHAYE Theogene n’umwunganizi we mu mategeko bavuze ko iyo Raporo ari ikimeyetso cy’uko atishe Pamel ahubwo yishwe n’alcohol yari mu nzoga z’ibyuma yari yasinze ariko ubusingijacyaha bwo bukavuga ko kugira ngo iyo Alcohol yice Pamela byatewe n’umugeri Theogene yamukubiswe munda bahuriye ku kabari bigatuma Alcohol isandara mu mubiri wose wa pamela agapfa.
Uburyo ubushinjacyaha bwabivuzemo ko Pamela yakubiswe umugeri bigatuma alcohol isandara mu mubiri we bwatumye amarangamutima y’abari baje kwumva urubanza bacye azamuka baseka basa n’abashaka guturika ngo baseke cyane ariko barimunyamnjya bubika imitwe amajwi ntiyasohoka.
Ubushinjcyaha bwanavuze ko hari abatangabuhamya bemeza ko uwase Pamela yapfuye nyuma yo gukubitwa na UWIDUHAYE Theogene, Bunavuga ko umwe mu batangabuhamya yavuze ko tariki 04/12/2025 mu ma saa 12h00 z’ijoro, UWIDUHAYE Theogene yari ahantu ku kabari ari gusangira inzoga n’abandi bantu maze uwitwa UWASE Pamela arahabasanga anahetse umwana arababwira ati :“mwanshomeje, Theogene aramusubiza ati “ntabwo nagusomya no mubo nakorana nabo sex ntabwo ubamo” Hanyuma Pamela aravuga ngo “jyewe ibyo ntabwo aribyo bingeza nimunsomye cyangwa ungurire iyanjye.
Ubwo buhamya bukomeza buvuga ko Theogene yanze kugurira uwo Pamela inzoga ariko Pamela wari wasinze akomeza kwitotomba bituma UWIDUHAYE Theogene bahimba Mon bebe ahita azamura umugeri awumukubita mu kiziba cyinda aravuga ngo yubashye umwana yarahetse ngo aba amukubise.
Ubushinjacyaha buvuga ko umutangabuhamya yakomeje avuga haruguru yabo ku gasima hari abasore bane bicaye baravuga ngo wa mugabo we urongera gukora kuri uwo mugore uratubona, UWASE Pamela ahita ajya kwicara iruhande rwabo basore.
Ubuhamya bw’abatangabuhamya babiri urukiko rwagaragaje muri uru rubanza buvuga ko UWIDUHAYE Theogene yakubise umugeri munda umugore witwa Pamela ariko uwo mugore akadandabira akikubita hasi gusa abo basore bari bicaye ku gasima bavugwa muri ubwo buhamya bo nta buhamya bwabo bwagaragajwe mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko ruhamya UWIDUHAYE Theogene gukubita Pamela bikamuviramo urupfu ndetsebusaba ko ahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya Miliyoni3FRW.
Ibyo bihano, ubushinjacyaha bwabimusabiye Bushingiye ku mpamvu zitandukanye zirimo Ibyavuzwe n’abatangabuhamya ndetse n’ikirego n’imvugo ya NSANZIMANA Samuel arega UWIDUHAYE Theogene ko yakubise mushiki we UWASE Pamela nyuma yo gukubitwa agapfa.
Ikindi ubushinjacyaha bwashingiyeho ni ingingo ya 121 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ndetse igahana icyaha cyo gukubita ku bushake aho ivuga ko Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu itari munsi ya 3.000.000 FRW ariko itarenze 5.000.000 FRW.”
UWIDUHAYE Theogen yirengura ndetse yunganiwe n’umunyamategeko yahakanye icyaha cyo gukubita Uwase Pamela bikamuviramo urupfu.
Theogene yabwiye urukiko ko ntaho asanzwe aziranye na UWASE Pamella ariko tariki 04/12/2025 bahuriye mu kabare kari karimo n'abandi bantu benshi barimo banywa inzoga maze UWASE Pamela arahamusanga atangira kumufataho amubwira ngo namugurire agacupa kamwe ariko nubundi akabona yasinze, akomeza kumwegera akamwiyama amubuza kumwegera nibwo Pamela yafashe theogene aramwiyaka aramusunika ariko ntiyigera agwa hasi. Theogene avuga ko nyuma yatunguwe no kumva ko uwo mugore wari wasinze yaje gupfa.
Theogene uwiduhaye n’umwunganizi we mu Mategeko babwiye urukiko ko, ubwabyo kuba Rapro ya RFI igaragaza ko Pamele yishwe na Alcohol bigomba gushingirwaho Theogene arenganurwa ari ibigaragaza ko atari Theogene wamwishe.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ruzatangaza umwanzuro kuri uru rubanza ku wa 05 Ukwakira 2026.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: