
Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko abantu 13 barimo umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA ndetse na Nyiri uruganda Ingufu Gin Ltd bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko rurekura abandi batatu bari muri dosiye imwe.
Ku wa 20 Kanama 2026 nibwo hari habaye urubanza ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro aho ubushinhinjacyaha bwasabaga ko abantu 16 bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko bo bakaburana basaba gukurikiranwa badafunze.
Kuri uyu wa 03 Nzeri 2026 nibwo ruriya rukiko rwasomye umwanzuro wa ruriya rubanza rwanzura ko bamwe muri abo bantu bafungwa abandi bagafungurwa.
Abo rwanzuye ko bafungwa iminsi 30 y'agateganyo barimo NTIHANABAYO Samuel umuyobozi wa Ingufu GIN Ltd ndetse n’abakozi b’ urwo ruganda barimo ,TWAHIRWA Fulgence, KATUSHABE Donias, rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cyo gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa byangiza ubuzima bw’umuntu.
Rwanzuye ko kandi KAYIHURA MUDAHOGORA Belinda na HAMUDUNI Alphan Peter nabo bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cyo gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa byangiza ubuzima bw’umuntu.
Urukiko kandi rwanzuye ko umuyobozi wa Rwanda FDA Prof. BIENVENU Emile n’abandi bakozi b’iki kigo barimo Dr. NYIRIMIGABO Eric; NYAMWASA Innocent; MAHORO Christian; KANGABE Benita; MUHIMPUNDU Alice; NIYIGENA Claudine na NZEYIMANA Jeanvier bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma bacyekwaho icya cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.
Abo urukiko rwibanze rwa Kicukiro rwarekuye ngo bakurikiranwe badafunze ni abantu batatu barimo abakozi ba Rwanda FDA barimo OLUWATOSIN Ajay, UWAMAHORO Elisabeth na NDAYISHIMA RWABUKAMBA Patrick nyuma yo kwemeza ko nta mpamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: