
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’amajyepfo yatangaje ko ibikorwa byo kurwanya no kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bizwi cyane ku izina ry’“ibyuma”ndetse n’ibindi bitujuje ubuziranenge byagize uruhare mu kugabanya ibyaha n’imyitwarire ibangamira umutekano mu Ntara y’Amajyepfo.
Ibi Polisi yabitangarije mu bukangurambaga bugamije kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ikomeke gukorera mu bice bitandukanye by’Intara y’Amajyepfo ifatanyije n’izindi nzego aho zisaba abafite ibi binyobwa kubigaragaza kugira ngo bimenwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, ubwo yari mu karere ka Gisagara yavuze ko kuva hatangira ibikorwa byo kurwanya ibi binyobwa, hari umusaruro ugaragara mu bijyanye n’umutekano .
Yagize atia ati:“Kuva twatangira ibi bikorwa byo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitanakoranye n’umwimerere, nka Polisi ndetse n’izindi nzego, umusaruro turi kuwubona bigaragara ko ibyaha byagabanutse ugereranyije na mbere.”
CIP Kamanzi avuga ko by’umwihariko mu Ntara y’Amajyepfo, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagabanutseho hafi 50%, ndetse n’ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango n’ubujura bikaba byaragabanutse. Yavuze ko abanywaga ibyuma ari bo bakoraga urugomo cyane.
Yagize ati “Turi mu bukangurambaga bugamije kurandura burundu ibi binyobwa ndetse no kubwira abakibitse cyangwa barahishe ibi binyobwa ko inzego zitazabihanganira. Basabwa kubigaragaza bikamenwa.”
Mu bukangurambaga bwa Polisi bugira buti : “Hehe n’icyuma ‘’ Inzego z’umutekano zigaragaza ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari imwe mu nzira zo gukumira ibyaha, mu gihe abaturage basabwa gukomeza gutanga amakuru ku babika, abakora cyangwa abakwirakwiza ibi binyobwa.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: