
Ubuyobozi bw'umurenge wa Runda wo mu karere ka kamonyi bwemeje ko hari gukorwa iperereza ku rupfu rw'umugabo w'imyaka 33 wapfiriye muri pisine ya Lemon Hills Hotel.
Amakuru y'urupfu rw'uwo mugabo yamenyekanye ku mugoroba wa taliki ya 31 Kanama 2026. Nsabimana Emmanuel ushinzwe ubuyobozi muri Lemon Hills Hotel yavuze ko uwapfuye ari umukiriya w'iyo hoteli witwa Mugwaneza Donatien w´imyaka 33 y'amavuko waje koga yibira muri pisine ariko abari hejuru bategereza ko yuburuka baramuheba ,ushizwe gufasha abagana ubu bwogera koga agiyemo asanga yahezemo hasi.
yagize atti: “ nibyo yaje koga nk'uko yari asanzwe yoga ndetse yari ari kumwe na maître najeur,yateye montee agezemo hasi ntiyazamuka,uwo barikumwe rero yahise ajyamo asanga yahezemo ariko ntabwo yari yanyoye kuburyo yarohama,ahubwo yari ameze nkuwaguye igihumure"
Nsabimana yakomeje agira ati: "Twahise tumufata tumujyana ku ivuriro riri hafi yacu bamumarana iminota nka 40, nyuma nibwo bahise batubwira ngo yapfuye, ntabwo twakemeza niba yapfiriye muri pisine cyangwa se yaguye kwa muganga.”
Nsabimana akomeza avuga ko Hoteli yahise imenyesha inzego zitandukanye zirimo n´ubuyobozi bw´umurenge wa Runda, ziraza zitangira kwegeranya ibimenyetso ngo zirebe niba uyu nyakwigendera hari ikindi kibazo yaba yahagiriye.
Yagize ati : “ Kugeza magingo aya hotel irimo gukora nk´ibisanzwe ariko mu rwego rwo kwifatanya n´umuryango wa nyakwigendera pisine yo turaba tuyihagaritse kuko n´abarimo baje koga bose twahise tubakuramo,ndetse tunamenyesha bamwe mubagize umuryango we.”
Amakuru y'uriya mugabo wapfiriye muri Pisine anemezwa n'umunyamabanga nshgingwabikorwa w'umurenge wa Runda Ndayisaba Egide.
Avugana n'umunyamakuru wa PIN RWANDA yagize ati: “ amakuru twayamenye ndetse twihutira gutabara,ubu umurambo wa nyakwigendera uracyahari mugihe turimo gushaka uko woherezwa mubitaro,ariko ntabantu baratabwa muri yombi kuko inzego dukorana ziracyari mu iperereza.”
Uyu muyobozi akomeza asaba abafite ama pisine kujya baba maso ndetse bakanagira abantu bafite ubumenyi mu koga ariko kandi ababagana nabo bakitondera izi pisine bajyamo ndetse bakajya banabanza kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.
Amakuru umukozi ushinzwe ubutegetsi muri Lemon Hills Hotel yatanze yameza ko isanzwe ifite abashinzwe gufasha abayigana koga bagera kuri babiri,ndetse ikanagira n´ibindi bikoresho by'ibanze bishobora gucyenerwa n´abagiye muri pisine koga, urupfu rw'uriya mugabo ariko rwbatunguye.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: