
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Umugabo witwa NDUNGUTSIMANA Vicent uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko yapfiriye mu kirombe yari arimo acukuranamo n’abandi amabuye y’agaciro kiri mu karere ka Muhanga,mu murenge wa Rongi, mu kagari ka Ruhango, mu mudugudu wa Burerabana.
Abasore n’abagabo PIN Rwanda yahasanze bemeza ko bakoranaga na Vicent, bavuga ko bari bari mu ndani bacukura amabuye yo mu bwoko bwa Wolfram abona ibuye ry’agaciro rifashe ku kibuye cyari kiri mu gisenge cy’indani bamubuza kurikuraho aranga akomeza kugikorogoshora kugeza ubwo icyo kibuye cyamanukaga kikamumena agatuza agapfa ibimene byacyo bigakomeretsa undi musore bari bari kumwe.
Bariya baturage bakomeje bavuga ko Vicent bamaze kubona ko apfuye bahise batabaza inzego z’umutekano n’izibanze zirahagera, umurambo bawukura mu ndani bawujyana mu bitaro bya Nyabikenke.
Amabuye bacukura aha nta Ruhushya, bamwe babwiye PIN Rwanda amazina y’abashoramari bayabagurira ndetse bamwe bakorana na kompanyi zifite impushya z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubucuruzi bwayo.
Umwe yagize ati: “ Ikiro hano ku kirombe baduhera ibihumbi makumyabiri na bitanu(25000Frw).”
Ku Ruhande rw’inzego za Leta, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rongi NDAYISENGA Placide yabwiye PIN Rwanda ko ku ubuyobozi butaramenya abatera inkunga ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemwe n’amategeko ndetse abo abaturage bavuga atakwemeza ko ari ukuri.
Yagize ati: “Ibyo abaturage bavuga ntabwo wakwemeza ko ari ukuri kubera yuko ibi bintu ni ibintu bitemewe n’amategeko nyine. Niba hari n’abaza baza bihishe nyine, icyo umuntu yakora ni ugukomeza gukurikirana ibyo bintu byose, ari abacukura bacukura mu buryo butemewe n’amategeko, ari n’abagura bagura mu buryo butemewe n’amategeko.”
Ibi birombe bicukurwamo Wolfram biri mu mudugudu wa Burerabana wo mu kagari ka Ruhango ko mu murenge wa Rongi mu karere ka Muhanga byahoze biri mu maboko ya Kompanyi nyuma leta iyambura uruhushya. Ababicukura ubu mu ndani zirenga 10 bose babikora mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Mu gihe cy’amezi atanu hamaze gupfiramo abantu babiri abandi benshi barakomereka. Abaturaghe bamwe babona ko kimwe mu byakumira izo mpfu ari uko hakorwa iperereza ritagenjetse, leta igahana abashoramari bakomeye batera inkunga ubu bucukuzi butemewe mu gihe itarahaha kompanyi indi kompanyi kuko ari bo boshya abaturage.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: