Aabakandida 43 nibo bari kwiyamamaza bahatanira gutorerwa kuba abagize Inama njyanama y’akarere ka Nyamagabe ari nabo byitezwe ko bazatorwamo Meya.
Muri bariya bakandida harimo 15 bari kwiyamamaza baciye mu cyiciro kizatorwamo abajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama Njyanama y'akarere. Abiyamamaje muri iki cyiciro bazatorwa le 17/11/2026.
Abandi bakandida 28 bose bari kwiyamamaza baciye mu cyiciro kizatorwamo abajyanama rusange 8 le 21/11/2026.
Wakwibaza uti ko muri ibyo byiciro byombi hazaba hatowe abajyanama bose hamwe 13 gusa kandi akarere kagomba kugira abajyanama 17, abandi bazava he?
Ku rwego rw'akarere, Ku wa 14/11/2026 Hazaba hatowe abagize komite nyobozi y'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga; Abagize Inama y'igihugu y'urubyiruko ndetse n'Inama y'igihugu y'abagore. Abantu batatu bazatorwa bayoboye izo nama nabo bazahita biyongera kuri bariya bajyanama 13 bahite baba 16.
Wakwibaza uti, undi umwe azava he ko babaye abajyanama 16 kandi hakenewe 17?
Umujyanama wa 17 yamaze gutorwa cyera ndetse yamaze no kurahirira izo nshingano. Perezida w'urugaga rw'abikorera(PSF) muri buri karere biba biteganyijwe ko ahita yinjira mu nama Njyanama y'akarere. Mu karere ka Nyamagabe , uwatowe ni NKUNDIMANA Origène
Bariya bajyanama 17 bose nibamara kuboneka, Le 24/11/2026 Bazitoramo abagize Biro y'Inama Njyanama y'akarere ka Nyanza, aribo Perezida; Visi perezida ndetse n'Umunyamabanga.
Le 24/11/2026, muri bariya Bajyanama 17 kandi Hazanatorwamo Komite Nyobozi y'akarere igizwe na Meya; Visi Meya ushinzwe ubukungu ndetse na Visi Meya ushinzwe imibereho y'abaturagege.
Ni bande bemerewe gutora bariya bajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama njyanama y'akarere
Ingingo ya 08 y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe na:
1.Abagize Inama njyanama z'imirenge igize akarere.
2.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'imirenge igize akarere
3. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora abajyanaka rusange 08 b'akarere
Ingingo ya 07y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe n'aba bakurikira:
1.Abagize biro z'Inama njyanama z'utugari tugize akarere
2. Abagize Inama njyanama z'imirenge
3.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
6.Abagize Komite y'abikorera ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora Komite Nyobozi y'akarere?
Ingingo ya 09 y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko itora Komite Nyobozi y'akarere igizwe n'aba bakurikira:
1. Abagize biro z'inama njyanama z'utugari twose tugize akarere.
2.Abagize inama njyanama z'imirenge igize akarere.
3.Abagize Inama njyanama y'akarere( ubwo ni bariya bazaba bamaze gutorwa)
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
6.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
7. Abagize Komite y'abikorere(PSF) ku rwego rw'akarere.
Ubu abakandida bari gukora iki?
Bariya bakandida 43 ubu bari kwiyamamaza. Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje ko bemerewe kwiyamamaza kuva le 07/11/2026 Kugeza Le 21/11/2026. Meberewe kwiyamamaza bakoresheje inyandiko zimanikwa n'ibindi bitanyuranye n'amategeko.
Aba bakandida kandi, bemerewe kwiyamamaza mu bitangazamakuru; Bemerewe kwiyamamaza hakoreshejwe imbugankoranyamabaga; Kumanika amafoto ahagenwe n'ubuyobozi bw'akarere n'umurenge ndetse ku munsi w'itora buri mu kandida azahabwa iminota itarenze itanu yo kwiyamamaza imbere y'inteko itora.
Dore urutonde rw'abakandida 28 bazatorwamo Meya w'akarere ka Nyamagabe n'abandi bajyanama
ABAKANDIDA 15 BAZATORWAMO ABAJYANAMA 5 B'ABAGAORE BANGANA NA 30% BY'ABAZABA BAGIZE INAMA NJYANANA Y'AKARERE:
- NIYIRORA Josephine
- NIYONSABA Nadia
- UWAYEZU Jaqueline
- SHIMWA Sabine
- KAMBAYIRE Felecite
- MUSABYIMANA Marie Claire
- MUKAMANA Alphonsine
- NYIRAMBONABUCYA Immaculée
- NYIRABENDA Claudine
- UWERA Joselyne
- MUKANKURUNZIZA Leoncie
- UMUMARARUNGU Beatha
- NYIRANTAGORAMA Marie Therese
- MUKARUKUNDO Pascasie
- MUKABERA Josephine
URUTONDE RW'ABAKANDIDA 28 BAZATORWAMO ABAJYANA RUSANGE 8:
- HABYARIMANA Alphonse
- NTIRENGANYA Alphred
- BARAHINYURA Bertin
- HATEGEKIMANA Fidele
- FURAHA Guillaume
- UWAMARIYA Rose
- SINDIKUBWABO Patrick
- MUKAKOMEZA Donatille
- MUDATEBA Jean d'Amour
- MUKIZA Emile
- NSHIMIYIMANA Gilbert
- NKURANGA David
- NIZEYIMBABAZI Jean De Dieu
- UWAMAHORO Marie Claire
- NZEYIMANA Cléophas
- NDORIMANA Jean Claude
- SINZABAKWIRA Dieudonne Cadeau
- GATWAZA Zenko Clement
- BENEMARIYA Clementine
- UWIMANA Jacques
- BISENGIMANA Aloys Michel
- NDAYAMBAJE Theogene
- MATESO Ferdinand
- HABIMANA Thaddee
- MUSONERA Fabien
- MAJYAMBERE Silas
- NZIMULINDA Emmanuel
- MUNYEMANA GATSIMBANYI Pascal





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: