Nyanza: Ninde uzaba Meya?
Aabakandida 27 nibo bari kwiyamamaza bahatanira gutorerwa kuba abagize Inama njyanama y’akarere ka Nyanza ari nabo byitezwe ko bazatorwamo Meya.
Umwihariko wa Nyanza ni uko ariho hiyamamaje abantu bacye kurusha utundi turere two mu Ntara y’amajyepfo.
Muri bariya bakandida harimo 8 bari kwiyamamaza baciye mu cyiciro kizatorwamo abajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama Njyanama y'akarere. Abiyamamaje muri iki cyiciro bazatorwa le 17/11/2026.
Abandi bakandida 20 bose bari kwiyamamaza baciye mu cyiciro kizatorwamo abajyanama rusange 8 le 21/11/2026.
Wakwibaza uti ko muri ibyo byiciro byombi hazaba hatowe abajyanama bose hamwe 13 gusa kandi akarere kagomba kugira abajyanama 17, abandi bazava he?
Ku rwego rw'akarere, Ku wa 14/11/2026 Hazaba hatowe abagize komite nyobozi y'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga; Abagize Inama y'igihugu y'urubyiruko ndetse n'Inama y'igihugu y'abagore. Abantu batatu bazatorwa bayoboye izo nama nabo bazahita biyongera kuri bariya bajyanama 13 bahite baba 16.
Wakwibaza uti, undi umwe azava he ko babaye abajyanama 16 kandi hakenewe 17?
Umujyanama wa 17 yamaze gutorwa cyera ndetse yamaze no kurahirira izo nshingano. Perezida w'urugaga rw'abikorera(PSF) muri buri karere biba biteganyijwe ko ahita yinjira mu nama Njyanama y'akarere. Mu karere ka Nyanza, uwatowe ni MUKANKUSI Alphonsine.

Bariya bajyanama 17 bose nibamara kuboneka, Le 24/11/2026 Bazitoramo abagize Biro y'Inama Njyanama y'akarere ka Nyanza, aribo Perezida; Visi perezida ndetse n'Umunyamabanga.
Le 24/11/2026, muri bariya Bajyanama 17 kandi Hazanatorwamo Komite Nyobozi y'akarere igizwe na Meya; Visi Meya ushinzwe ubukungu ndetse na Visi Meya ushinzwe imibereho y'abaturagege.
Ni bande bemerewe gutora bariya bajyanama 5 b'abagore bangana na 30% by'abagize inama njyanama y'akarere ka Nyanza?
Ingingo ya 08 y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe na:
1.Abagize Inama njyanama z'imirenge igize akarere.
2.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'imirenge igize akarere
3. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora abajyanaka rusange 08 b'akarere ka Nyanza?
Ingingo ya 07y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko ibatora iba igizwe n'aba bakurikira:
1.Abagize biro z'Inama njyanama z'utugari tugize akarere
2. Abagize Inama njyanama z'imirenge
3.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
6.Abagize Komite y'abikorera ku rwego rw'akarere.
Ni bande bemerewe gutora Komite Nyobozi y'akarere ka Nyanza?
Ingingo ya 09 y'Iteka rya Perezida n° 045/01 ryo ku wa 03/08/2026 ryerekeye amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage igaragaza ko inteko itora Komite Nyobozi y'akarere igizwe n'aba bakurikira:
1. Abagize biro z'inama njyanama z'utugari twose tugize akarere.
2.Abagize inama njyanama z'imirenge igize akarere.
3.Abagize Inama njyanama y'akarere( ubwo ni bariya bazaba bamaze gutorwa)
4. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'akarere
5. Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'urubyiruko ku rwego rw'akarere
6.Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere.
7. Abagize Komite y'abikorere(PSF) ku rwego rw'akarere.
Ubu abakandida bari gukora iki?
Bariya bakandida 28 ubu bari kwiyamamaza. Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje ko bemerewe kwiyamamaza kuva le 07/11/2026 Kugeza Le 21/11/2026. Meberewe kwiyamamaza bakoresheje inyandiko zimanikwa n'ibindi bitanyuranye n'amategeko.
Aba bakandida kandi, bemerewe kwiyamamaza mu bitangazamakuru; Bemerewe kwiyamamaza hakoreshejwe imbugankoranyamabaga; Kumanika amafoto ahagenwe n'ubuyobozi bw'akarere n'umurenge ndetse ku munsi w'itora buri mu kandida azahabwa iminota itarenze itanu yo kwiyamamaza imbere y'inteko itora.
Dore urutonde rw'abakandida 28 bazatorwamo Meya w'akarere ka Nyanza n'abandi bajyanama
ABAKANDIDA 8 BAZATORWAMO ABAJYANAMA 5 B'ABAGAORE BANGANA NA 30% BY'ABAZABA BAGIZE INAMA NJYANANA Y'AKARERE KA NYANZA:
- MUKANDOLI Denyse
- UWINEZA Marie Rosine
- NYIRAMBONIMPAYE Evelyne
- UMUTONIWASE Marie Claire
- NYIRANTEGEYIMANA Celine
- DUSABE Diane
- BONGERA Ines
- UWIZEYE Diane
URUTONDE RW'ABAKANDIDA 20 BAZATORWAMO ABAJYANA RUSANGE 8:
- UKWIKUNDA Ignace
- TWAMBAYINGABIRE
- KARANGWA Fabien

- BIKORIMANA Gerard
- URUJENI Consolee
- BIMENYIMANA Pierre Célèstin
- NTAWUKURIRYAYO
- GIHANA Tharcisse
- MUNYANTORE Any Chantal
- NKUNDINEZA Pascal
- INGABIRE Neema Eugenie
- UMUBYEYI Jeanne
- MUNYANEZA Janvier
- BIZAGWIRA Enock
- NDIZEYE Antoine
- BIMENYIMANA Aimable
- NIYONGIRA Wellars
- AYATEKE Leonille
- SIBOMANA Damascene
- MUSHIMIYIMANA Egide





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: