Kuri uyu wa kane tariki 12 Ugushyingo 2026, Mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza, Abayobozi batandukanye bafatanyije n'abaturage kumena litiro 2300 z' inzoga zitemewe zizwi nk' ibyuma, bafatanye umucuruzi wari warazihishe mu bubiko.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y' Iburasirazuba SSP Hamdun Twizeyimana yabwiye itangazamakuru ko uwo mucuruzi yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n' abaturage.
Yagize ati "Amakuru yamenyekanye ku mugoroba wa tariki 11 Ugushyingo ubwo abaturage bahamagaragaraga polisi bayibwira ko hari umucuruzi ufite stock y' inzoga zizwi nk' ibyuma, twahageze dusanga nibyo, yari yarabibitse muri stoke akajya azicuruza mu bindi bicuruzwa nka fanta, n' ibindi bicuruzwa"
Umuvugizi wa Polisi mu burasirazuba akomeza avuga ko uwo mucuruzi yaje gutabwa muri yombi agiye gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Yagize ati "Uwo mucuruzi yahise atabwa muri yombi, ndetse ubu dossier ye yatangiye gutungwanywa mu gihe ibyo yafatanywe byo byamenwe mu kimoteri cy' akarere ka Kayonza."
Ubusanzwe, guca inzoga zizwi nk' ibyuma byakozwe hagamijwe kurinda ubuzima bw' abanyarwanda byumwihariko urubyiruko, kuko byari bimaze kugaragara ko hari n' izi nzoga zatwaye ubuzima.
Imibare ya Minisiteri y' ubuzima igaragaza ko abantu 50 bitabye Imana bazize kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe abarenga 100 bahumye burundu ndetse bagira ibibazo bikomeye by'ubuzima nyuma yo kunywa izo nzoga zirimo ibinyabutabire bihumanya nka metanolo (methanol) naho abarenga 500 bagejejwe kwa muganga kubera ingaruka z'ibyo binyobwa, mu gihe abagera ku 11,000 baba imbata z'inzoga mu gihugu hose.









Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: