PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Kuri uyu wa 10 Kamena, Inzego z’umutekano zikorera mu Ntara y’amajyepfo zafunze abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo umurambo we wari uri muri kaburimbo mu joro, mu Kagari ka Gatagara ko mu murenge wa Mukingo, mu karere Nyanza.
Amakuru abaturage batandukanye bahaye umunyamakuru ukorera i Nyanza avuga ko mu ma saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa 10 Kamena aribwo babonye umuntu mu Muhanda wa Kaburimbo yapfuye ariko bakeka ko yishwe n’abagbo babiri banyweraga mu Kabiri kari hafi aha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo CIP Hassan KAMANZI yabwiye PIN RWANDA ko iki kibazo inzego z’umutekano zakimenye zitangira iperereza, ndetse zifunga abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu.
CIP Hassan KAMANZI, imyirondoro y’abo bafunzwe yirinze kuyitangaza anavuga ko iperereza ariryo riribugaragaze imyirondoro y’uwo bikekwa ko yishwe.
Iki kibazo cyabaye, umuvugizi agishingiraho yibutsa abaturage ko nta mu maro na muto wo gukora ibyaha.
Yagize ati : “Uwo ari we wese uzajya ugaragara mu bikorwa binyuranye n’amategeko uwo rwose turagira ngo tumubwire , araba yikuye muri cya Kiciro cyo kuba umufatanyanyabikorwa wa polisi yagiye mu kiciro cyo kuba umukiriya wa Polisi. Azajya afata afungwe hanyuma ubugenzacyaha bukora icyo bugomba gukora.”
PINRWANDA.COM dutunganya iyi nkuru, Umurambo w’uwo muntu bikekwa ko yishwe, RIB yari yanzuye ko iwujyana gukorerwa isuzuma muri RFI.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: