PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza bwemeje ko umusaza w'imyaka 75 y'amavuko ukekwaho kwica umugore wabo w'imyaka 59 y'amavuko yamaze gufatwa arafungwa.
Abatanga amakuru kuri ubu bwicanyi bavuga ko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo Ku wa 12 Kamena 2026 ari bwo uwo musaza wo mu mudugudu wa Nyamiyaga, mu kagari ka Gacu ko mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza yari ari kumwe nuwo mugore w'imyaka 59 bagenda baganira maze aramwica ariko ntabwo bahise bamenya icyo baganiraga cyabaye imbarutso y'ubwicanyi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rwabicuma Ange Kayigi Claude aganira n’umunyamakuru dukesha iyi nkuru ukorera i Nyanza nawe yamubwiye ko hataramenyekana icyo bariya bombi bapfuye.
Yagize ati"Ukekwa yafashwe ndetse umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro ngo ukorerwe isuzuma."
Ange Kayigi, iki cyaha cy’ubwicanyi cyabaye aragiheraho asaba abaturage kumva ko “umuntu ni nk’undi kandi niyo waganira n'umuntu ikintu kitakunyuze bidakwiye ko wahitamo kwica bityo bikwiye kubaha ikiremwa muntu”
Yibutsa abaturage ko abafitanye amakimbirane bakwiye kwihutira kwegera ubuyobozi bukayakemura.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: