PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Mu gitondo cyo Kuri iki cyumweru, Abatuye mu mudugudu wa Nyamaraba wo mu kagari Ka Gitisi, mu murenge wa Bweramana mu karere Ka Ruhango bazindutse basanga umurambo w'umugabo umanitse mu giti bakeka ko yapfuye yiyahuye.
Bamwe mu bitegereje uriya muntu wapfuye, bari kuvuga ko babona ari umugabo witwa HAKIZIMANA Radislas uzwi nka Radiyo, uri mu kigero cy’imyaka irenga 50 y’amavuko, uri mu giti cy’avoka kiri muri metero cye munsi y’urugo rwe aziritse umugozi w'inzitiriramibu mu ijosi no ku giti.
Bamwe mu bahaye amakuru PINRWANDA bavuga ko ku wa Gatandatu, Radiyo yari yiriwe abwira abantu batandukanye ko Ku cyumweru bazirirwa barira ariko icyo gihe ntabwo bari babashije kumenya icyo yashakaga gusobanura, bagiraga ngo ni urwenya yari ari kubatera.
Ku ruhande rw'ubuyobozi, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Bweramana NSANZIMFURA Jean de Dieu yabwiye Umunyamakuru wigenga Daniel DUSHIMUMUREMYI ko icyo kibazo cy'umurambo w'umuntu uri mu giti mu kagari Ka Gitisi, ubuyobozi bwakimenye.
Yagize ati: Ayo makuru twayamenye tumaze kuyamenyesha inzego z'umutekano zirimo RIB ngo zize zikore iperereza"
PINRWANDA dutunganya iyi nkuru, Abaturage n'abayobizi mu nzego z'ibanze bari bategereje abakozi ba RIB bafata ibimenyetso bya Gihanga bakorera mu ishami rikunda kugaragara rikora iperereza ku mirambo kugira ngo ribamenyere niba uwo mugabo yapfuye yiyahuye cyangwa hari ikindi cyamwishe.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: