PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Hon.Icyitegetse Venuste wari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Rwanda umutwe w’abatepite, yeguye ku mpamvu ze bwite.
Amakuru amaze kunyuzwa ku rukuta rwa X rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda avuga ko “ Ku wa 11 Kamena 2026, Perezida w’Umutwe w'Abadepite yakiriye inyandiko y’ubwegure ku mwanya w’Ubudepite ya Bwana Icyitegetse Venuste ku mpamvu ze bwite”
Icyitegetse wari warinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye urubyiruko, abarizwa mu Munyamuryango wa FPR Inkotanyi .
Muri Komisiyo zibarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko Y' u Rwanda yari ari mu igenzura igenwa ry’ingengo y’imari ya leta , uko ikoreshwa ndetse n’ icungwa ry’umutungo wa leta .
Uretse kuba Inteko Ishinga amategeko yaditswe ko yeguye ku mpamvu ze bwite nta yandi makuru yari bwajye hanze agaragaza icyaba cyamuteye kwegura, ayo makuru PIN Rwanda niyabona nayo irayabatangariza.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: