PIN RWANDA
Loading Content...
Loading Content...

Kuri uyu wa 5 Kamena 2026 nibwo byari biteganyijwe ko hamenyekana umwanzuro w'urubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo Umuhanzi yampano aheruka kuburana ariko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruraye rutawusomye.
Taliki ya 02 Kamena 2026 nibwo mu Rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro habereye urubanza Ubushinjacyaha busaba urukiko gutegeka ko UWORIZAGWIRA Forolien ukoresha izina rya Yampano mu buhanzi afungwa iminsi 30 y’agateganyo bushingiye ku byaha bumukurikiranyeho birimo icyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake; Gukoresha ibikangisho; Kwangiza ikintu cy’undi, Ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi; Kunywa urumogi ndetse n’icyo gufungirana umuntu mu buryo butemewe n’amategeko.
Muri iri burinasha, Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bihe bitandukanye yampano yagiye akubita umugore we akamukingirana mu nzu ndetse aza no kumukangisha ko azamwica. Ikindi, bwanavuze ko yampano Hari ubwo yageze mu nzira ashwana n’umugore amusohora mu modoka bari mu muhanda, umugore niko gutega moto, yampano arayikurikira arayigonga ku bushake arayangiza umugore nawe yitura hasi arakomereka. Ikinidi nanone bwavuze ko mu maraso ya yampano hakurikijwe raporo ya RFI byagaragaye ko akoresha ibiyobyabwenge.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bubona ko uburyo bwiza bwo kurinda Yampano gukora ibyo byaha bumushinja ari uko yakurikiranwa afunze.
Yampano we yaburanye asaba gukurikiranwa adafunzwe. Kubirebana no kunywa ibiyobyabwenge yemeye ko yatangiye kubinywa ajyendeye mu kigare akiri umwana ariko yari yaratangiye kwijyana kwa muganga ngo abireke.
Ku birebana no gufungirana umugore we mu nzu Yampano yavuze ko mu muco w’iwabo iyo abantu bagiranye ikibazo bikingirana bakabanza bagacururuka.
Akomeza agaragaza impamvu adakwiye gukurikiranwa afunze, Yampano avuga kucyo kugonga moto ku bushake akayangiza iriho umugore we agakomereka, Yampano avuga ko yayigonze atari ku bushake ahubwo yari ari kumwe n’umugore we mu modoka bagiye muri sauna bagera mu nzira barashwana, umugore asohoka mu modoka igenda arakomereka ahita yurira moto, yampano ayikurikiye ngo amugarure ayigonga atabishaka ahita afata umugore we amujyana kwa muganga.
Umwanzuru w’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukira wagombaga kugaragaza niba yampano arekurwa agakurikiranwa ari hanze cyangwa niba ari bufungwe iminsi 30 y’agateganyo byari biteganyijwe ko usomwa uyu munsi taliki ya 5 Kamena 2026 gusa Urukiko rw' ibanze rwa Kicukiro rwatangaje ko isomwa ry’urwo rubanza ryasubitswe ryimurirwa taliki ya 9 Kamena 2026.
GusubikaIisomwa ry' urwo rubanza, urukiko rwatangaje ko byatewe na sisiteme y’ikoranabuhanga rya IECMS inkiko zifashisha yagize ikibazo.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: