Umusore n'umugabo bo mu murenge wa Rugendabari w'akarere ka Muhanga, bishwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro kitenewe n'amategeko bari bari guhanga mu Kagari ka Nsanga kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2026.
Mukashyaka Delphine, umukuru w'umudugudu wa Nyundo wo mu Kagari ka Nsanga ko mu murenge wa Rugendabari w'akarere ka Muhanga yabwiye pinrwanda.com ko abapfuye bose batuye mu Mudugudu ayobora ari umugabo witwa Nshimiyimana Alex ndetse n'umusore wita Uwabagabo Celestin w'imyaka 23 y'amavuko.
PIN Rwanda yageze ku ndani bari bari guhanga bigaragara ko ari ahantu hadakomeye binjiyemo, ibitaka byo hejuru bikabagwoho bagapfa.

Abaturage bavuga ko ku wa 14 Ugushyingo 2024, abakozi b'urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) bari biriwe bakumira abahangaga iki kirombe kitemewe cyapfiriyemo bariya bantu none batunguwe nuko bwamaze kwira bakajyamo kikabagwira.
Umunyamakuru wa pinrwanda.com agera ahabereye iyi mpanuka yahasanze inzego zitandukanye z'umutekano zirangajwe imbere na RIB iri gukora iperereza ndetse imirambo ya bariya bantu nyuma iyohereza ku bitaro bya Muhororo .
Inkuru y'amashusho:
https://www.youtube.com/embed/zV09sCorurU?showinfo=0




Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: