
Umugabo wo mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Nyamabuye, yagiye kuri RIB kurega mugenzi we wamusohakaniye umugore mu kabari bikaviramo umugore gupfa.
Bamwe mu baturage PIN Rwanda yasanze mu mudugudu wa Gasenyi wo mu Kagari ka Remera ko mu murenge wa Nyamabuye w’akarere ka Muhanga bari gukora imihango yo gushyingura uwo mugore wari ufite imyaka 28 y’amavuko, Taliki ya 13 Nzeri 2026, bavuga ko Umugabo witwa Tuyisenga bahimba Katenesi yabatabaje taliki 06 Nzeri ababwira ko ari kunwe n’umugore witwa NYIRAMUHIRE Clarisse kandi yasinze mu buryo budasanzwe bityo bakwiye kuza mu kabari kureba impamvu atameze neza.
Umwe mu bagore baturanye na Clarisse avuga ko yihutiye kujya kureba icyabaye, ageze mu kabari kari ahazwi nko mu Kivoka mu mujyi wa Muhanga asanga uwo mugore ari gucisha hasi no hejuru, bamujyana Ku bitaro bya kabgayi bahagera atakibasha kuvuga no kunyeganyega, nyuma ajya muri koma nabyo bimwohereza mu bya CHUK ari nabyo yapfiriyemo taliki ya 10 Nzeri 2026.
Icyakora abaturage ntabwo babashije kumenya ubwoko bw’inzoga uwo mugore yasangiraga n’uriya mugabo wari wamusohokanye.
UWINEZA Pacifique akaba umugabo wa NYIRAMUHIRE Clarisse yabwiye PIN Rwanda ko yababajwe cyane n’uko uwo mugabo TUYISENGE yari yarigaruriye umugore we kugeza ubwo umugore abipfiriyemo.
Yagize ati :“Umudamu wange witwa NYIRAMUHIRE Clarisse yasohokanye n’umugabo witwa TUYISENGE Aimable mu kabari ko mu kivoka hano kwa Biryuwiziritse, bari baje kunywa akantu, yari avuye mu urugo aje kurangura ariko ntabwo aribyo yajemo ahubwo yari yisohokaniye n’uwo mugabo.”
UWINEZA avuga ko yahise ajya kurega TUYISENGE kuri RIB ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga akeka ko ari we wamwiciye umugore nayo ihita ifunga uwo TUYISENGE.
Yagize ati: “dacyeka baba baramuhumanyije wenda muri izo nzoga banyweye barashyizemo ibintu bimuhumanya”
Yongeyeho ati: “ Ndifuza ubutabera ko mundenganura uwo TUYISENGE icyaha cyamuhama agahanwa bikomeye, agahanirwa icyaha cyo kunyicira umugore, urumva atari we wamwishe nyine”
Amakuru yizewe PIN Rwanda ifite ahamya ko inzego z’umutekano byumwihariko RIB zahise zitangira iperereza ku rupfu rw’uriya mugore ndetse mbere y’uko abaturage bamushyingura, RIB Yabanje kohereza umurambo we mu kigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishigiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI) kugira ngo gisuzume icyamwishe.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: