Umwana w’imyaka 16 y’amavuku witwa IRANZI Christian yapfiriye mu kirombe cya koperative yitwa COMAR icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Kabacuzi w’akarere ka Muhanga mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2026.
Abandi bantu bagaragara nk’abana batanu pinrwanda.com yahasanze ariko bakavuga ko bujuje imyaka y’ubukure bavuze ko bari bari mu kazi mu ndani mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko aho bacukuraga hakaba harimo amazi, mugenzi wabo witwa IRANZI aranyerera agiye kugwa yiramira afata ku rutsinga rw’amashanyarazi aramwica.
Indani aba bana bakoreraga hari aho bigaragara ko itujuje ibipimo kuburyo byasabaga ko hari abagenda bunamye kandi intsinga z'amashanyarazi bazikoraho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabacuzi DUSABIMANA Telesphore yabwiye pinrwanda.com ko iki kibazo ubuyobozi bwakimenye.
yagize ati: “ Twahawe amakuru ko muri company icukura amabuye y'agaciro y'itwa COMAR umuriro w'amashanyarazi wakubise uwitwa IRANZI Christian wavutse muri 2010. Ni mwene HAKIZIMANA John na MUKASINE Marie Chantal batuye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Kayumbu, Akagali ka Muyange , Umudugudu wa Kangeze”
Uyu muyobozi asobanura uko uriya mwana w’imyaka 16 yahawe akazi mu gucukura amabuye y’agaciro kandi bitemewe yagize ati: “baravuga ko yahageze uyu munsi agahabwa akazi na Kapita witwa Niyikora Felicien alias Gafaranga kuri site yakoreragamo abanyamuryango 2 aribo SINDAMBIWE Jean Bosco alias Kinogo na Kayitare Joseph”
Uyu muyobozi yongeyeho ko abahaye uriya mwana akazi ndetse n’ubuyobozi bwa COMAR bari bubibazwe. Yagize ati: “RIB na police bagezeyo umurambo ugiye kwoherezwa Kabgayi Hospital,tugiye gushakisha uwahaye akazi victim n'ubuyobozi bwa koperative bubibazwe”

Ku ruhande rwa perezida wa COMAR HAKORIMANA Louis yabwiye pinrwanda.com ko ubusanzwe koperative mu mabwiriza yahaye abanyamuryango n’abakozi bayo ari uko bitemewe gukoresha abana mu kazi kayo bityo abajyanye uriya mwana mu kazi agapfiramo iri bubashyikirize ubuyobozi bubibabaze.
Uyu muyobozi avuga ko ubundi abanyamuryango ba COMAR bategetswe gutanga urutonde rw’abakozi binjiye mu ndani ariko yagenzuye agasanga ntabwo bigeze barutanga icyakora kubera ko kompany batsemo ubwishingizi idashobora kwirengera kwishyura indishyi ku mwana wapfiriye mu kirombe ngo koperative niyo izazishyura.
Ese iyo umwana ashowe ahantu hashyira ubuzima bwe mu kaga bigenda bite? Amategeko abivugaho iki?

Uretse kuba amategeko abuzanya gukoresha abana mu bikorwa by’ubucuzi bw’amabuye y’agaciro, kuri iyi Site COMAR yapfiriyemo umwana harimo ibyapa bitandukanye bibuza abacukura gukoreshamo abana . Ibi bivuze ko kuba uriya mwana yapfuye byaturutse kukutubahiza amabwiriza n’amategeko kw’abafite mu nshingano iriya ndani yapfiriyemo ndetse n’abandi iperereza rishobora kugaragaza.
Ingingo ya 111 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wica undi ku bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: