
Urukiko rw'ibanze rwa Nyamabuye rutegetse ko Nyabyenda Emmanuel ushinjwa ibirimo kwiba umutungo wa Leta ufite agaciro ka Miliyari Hafi 5Frw afungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Ku wa 9 Nzeri nibwo Nyabyenda Emmanuel yafunzwe afashwe hifashishijwe urwandiko rumufata Ku Gahato, nyuma ubushinjacyaha bumugeza imbere y'urukiko Ku wa 29 Nzeri busaba Ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Nyabyenda Emmanuel bumukurikiranyeho ibyaha bine bishingiye kukuba yarafashwe nyuma yo kumara imyaka ibiri acukuza amabuye ya Wolfram nta Ruhushya ahazwi nka Site ya Temba mu murenge wa Rugendabari w’akarere ka Muhanga. Ayo mabuye yatangiye kuyacukura kuva muri Kanama 2024.
Ibyo byaha birimo Gucukura amabuye y’agaciro nta Ruhushya; Gucuruza amabuye y’agaciro yacukuwe mu buryo bunyuranye n’amategeko ; Kunyereza imisoro no Kwiba.
Ubushinjacyaha busobanura imikorere y’icyaha cyo kwiba, bwavuze ko Nyabyenda yibye umutungo wa Leta ugizwe n’amabuye y’agaciro nawe yiyemerera ko yacukuye angana na toni 26 za wolfram ayakuye mu butaka bwa leta atabiherwe uruhushya.
Ayo mabuye y’agaciro, ubushinjacyaha bwavuze ko afite agaciro ka Miliyari enye na Miliyoni Magana arindwi n’enye n’ibihumbi Magana atandatu (4, 704,600,000Frw).
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Nyabyenda Emmanuel yakoze ari ubugome kuko izo miliyari zakubaka ibigo nderabuzima abaturage bakabona uko bivuza, Ndetse zakoreshwa mu mishinga yo kuhira imyaka kugira ngo abaturage beze neza; izo miliyari kandi zakubaka amashuri menshi cyangwa imihanda.
Ikindi, ubushinjacyaha bwavuze ko hari amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram angana na Toni enye bwavanye kuri site ya Temba aho Nyabyenda yakoreraga ubucukuzi butemewe n’amategeko bwagiye gupimisha ngo burebe ubuziranenge bwayo bukaba bugitegereje ibisubizo.
Nyabyenda yiregura yasabaga ko akurikiranwa adafunze ariko we n’abanyamategeko bakaburana batanga amakuru avuguruzanya.
Nyabyenda Yavuze ko Company ya Rugendabari Mining ayobora ariyo yacukuye ayo mabuye ndetse ifite uruhushya. Nimugihe ubushincyaha bwo buvuga ko nta ruhushya ifite ndetse bufite kopi z’ibaruwa ya RMB isesa urwo ruhushya n’indi baruwa Nshya RIB yandikiwe n’umuyobizi wa RMB agaragaza ko iyo company nta ruhushya ifite ndetse nta n’ibyangombwa byo kujyana amabuye ku isoko igihabwa.
Abanyamategeko babiri ba Nyabyenda banyuzagamo bakavuga ko Company yacukuye kuri site ya Temba ari CEAVMC yarenze imbago ubundi bakongera bakavuga ngo ni Rugendabari Mining yabikoze kandi ifite uruhushya Bityo bagasaba ko ubushinjacyaha bwakurikirana izo Companies aho gukurikirana umuyobozi wazo Nyabyenda Emmanuel
Umwe muri bo yagize ati: “ ubu koko uyu musaza niwe wafashe ipiki acukura izo toni 26, murumva byashoboka”
Nyabyenda yabwiye urukiko ko atakoze icyaha cyo kwiba amabuye y’agaciro ahubwo yayavanaga i Muhanga akayageze i Kigali muri CEAVMC akayagurisha hanze y’igihugu binyuze mu nzira zizwi.
Yagize ati: “Haba harabayeho kwiba ayo mabuye mugihe company yange yaba yarageze mu nzira ikayafata ikayasohora mu gihugu mu nzira zitazwi,…………. tuzabaha done zigaragaza uko twexisipotinze(exporting) toni zigera muri za 200 ntabwo ari ziriya 26 zonyine”
Ubushinjacyaha bwagerageje Nyabyenda mu rukiko bumusaba ko urukiko rwamusaba gukagaragaza icyemeza ko RMB Yamuhaye ibyangombwa(Tags) bimwemerera kujyana amabuye y’agaciro ku isoko yacukuwe kuri site ya Temba kuva ku 01 Kanama 2026 ngo buhite busaba ko arekurwa agahita yitahira, Nyabyenda aho yari yicaye ahita azana amarira mu maso arihanagura ku mpamvu tutamenye niba ari’izuburwayi cyangwa se yabitewe no kubura icyo cyemezo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mwiperereza buri gukora ku buryo Nyabyenda yabonagamo Tags zimufasha kwiba leta amabuye y’agaciro, bushobora kuzamukurikiranaho n’icyaha cy’inyandiko zitavugisha ukuri gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu dore ko muri RIB yavuze ko yaguraga ibyangombwa bizwi nka Tags n’izindi companies akabishyira ku mabuye yacukuye muri site ya Temba kugira ngo abone uko ayajyana i Kigali muyindi kompany ye icuruza amabuye yitwa CEAVMC ariko yagera mu bushinjacyaha agahindura imvugo.
Ubushinjacyaha bushingiye ku mpamvu nyinshi zirimo kuba bwarafashe Nyabyenda Emmanuel nyuma yo kumushyiriraho urwandiko rumufata kugahato yaranze kubwitaba bwasabye urukiko gutegeko ko akurikiranwa afunze kugira ngo adatoroka . Uregwa we yavugaga ko atatoroka ahubwo kuba yarashyiriweho urwandiko rumufata ku gahato abibona nko kumuhohotera, Ntabwo yemera ko yigeze yanga kwitaba.
Kuri uyu wa 06 Ukwakira 2026, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko ikirego cy'ubushinjwcyaha gifite ishinhoro, rutegeka ko Nyabyenda Emmanuel afungwa iminsi 30 y'agateganyo.
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: