Inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Ngororero zimaze iminsi ine zishakishakisha Uwayezu Jean de Dieu uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko waheze mu ndani iri mu kirombe yari ari gucukuranamo n’abandi amabuye y’agaciro kikabagwira ariko we agaheramo.
Abahaye amakuru pinrwanda.com bemeza ko uriya mwana n’abandi baturage binjiye muri iki kirombe kiri mu mudugudu wa Ruhanga wo mu kagari ka Kabageshi mu murenge wa Ndaro w’akarere ka Ngororero Taliki ya 03 Ukwakira 2026. Ubwo bari bari gucukura amabuye y’agaciro cyagwiriye batatu barimo n’uwo UWAYEZU.
Ibikorwa byo gushakisha abo bari bagwiriwe n’ikirombe byatangiye Taliki 4 Ukwakira , Haboneka abasore babiri ariko uwayezu wavutse taliki ya 14 Ukwakira 2008 ntiyahita aboneka. Ikiromben cyamugwiriye abura iminsi 11 ngo yuzuze imyaka 18 y’amavuko nk’uko indangamuntu ye dufitite ifoto ibigaragaraza.

Abanyamakuru ba pinrwanda.com ubwo bageraga kuri kiriya kirombe Taliki ya 06 Ukwakira 2026 bahasanze Inzego zitandukanye z'umutekano n'izibanze hamwe n’abaturage bari gufatanya gushakisha UWAYEZU mu nda y'isi bifashishije tingatinga gusa bakomwa mu nkokora n'inkangu iri hejuru y’ikirombe yakomeje Kumanuka, abayobozi bafata umwanzuro wo gusubika ibikorwa byo gushakisha uwo mwana nk'uko byemejwe n’umunyamabaganga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndaro Rutagisha Aimable.
Yagize ati: “Uko imashini yakuragamo ibitaka turi gushakisha inzira hamwe n’abaturage igana aho abo bantu bari bari, twajyaga kugerayo tukabona umusozi urongeye uraguye ariko noneho aho tugiriye ubwoba ni uko umusozi wose wiyashije kuburyo ubonako imashini ikomeje, ririya taka rishobora kumanuka rikayitwikira”


Ababyeyi ba UWAYEZU Barimo se NTASHAMAJE Vedaste babwiye PIN Rwanda ko iki Kirombe cyakorwerwagamo n'abaturage batundukanye buri wese akigurishiriza amabuye akuyeho aho ashaka( Ku cy'amaso) icyakora umwana wabo we ngo yari yahawe akazi n'uwitwa HABINTWARI Feleciane wanahise atoroka impanuka ikimara kuba.
Uwayezu umaze iminsi ine mu nda y’isi ntabwo hari bwamenyekane niba akiri mu zima cyangwa yamaze gupfa. Mbere y’uko ikirombe kimugwira hari abandi bantu barindwi bapfiriye mu birombe byo mu murenge wa Ndaro kuva mu kwezi kwa Kemena 2026.
Abantu bashyirwa mu majwi mu gutera inkunga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranye n’amategeko mu murenge wa Ndaro w’akarere ka Ngororero ni benshi gusa abakomeye muri bo ni umushoramari Nyabyenda Emmanuel wamaze no gufungwa ashinjwa ibikorwa nk’ibyo yakoreye mu karere ka Muhanga ariko akaba ahagarariwe na Uwayezu Jules mu murenge wa Ndaro.
Jule Abayisenga nawe bivugwa ko Afite Abakozi banshi Barimo n'abamugurira amabuye nawe akayashyira Nyabyenda gusa ibyo bashinjwa mu bihe bitrandukanye bagiye babihakana.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ndaro bushingiye kuri izi mpanuka zo mu birombe bitemewe n’amategeko zimaze iminsi ziphiramo abaturage, burabagira inama kuzikuramo isomo .
Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: