Ringuyeneza Jean Marie wari umaze ukwezi n'iminsi 7 arangije igifungo yari yarakatiwe bitewe no kwiba yapfuye nyuma yo kurwana n'abaturage bamufatiye mu cyuho nijoro ari gutobora iduka riri mu Kagari ka Gishweru ko mu murenge wa Mwendo w'akarere ka Ruhango.
Tuyisenge Thiery nyiri iryo duka yabwiye pinrwanda.com ko saa saba z'ijoro ku wa 17 Ugushyingo aribwo yumvise abantu bari gutobora iduka rye acururizamo ibintu bitandukanye arasoka asanga ni abajura batatu.
Thiery akomeza avuga ko yahise atabaza abaturage maze irondo riraza rimufasha kurwana nabo bajura, nyuma babiri bariruka, umwe asigara ahanganye nabo, bamucisha macye aricara nyuma arapfa.
Umuturage wabonye uko abajura bahunze yavuze uko uwasigaye yahangaye na nyiri duka "ingumi ku yindu kuko ibikoresho yacukuzaga byari byatakaye"
Abanyamakuru ba pinrwanda.com bageze ahabereye iyo mirwano yapfiriyemo umujura, bahavuye inzego z'umutekano zirimo Polisi na RIB zahageze ndetse zatangiye iperereza zihita zambika amapingu Tuyisenge Thiery n'abanyerondo 4 bamufashishe kurwana n'uriya mujura wapfuye ndetse zibashyira mu modoka ya Polisi itwara abafungwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye pinrwanda.com ko bariya bagabo batanu bafashwe kugira ngo bashyikirizwe RIB batange amakuru ayifasha gukora iperereza.
Yagize ati: "Habayeho gushyamirana hagati y'abo bajura ndetse n'abaturage byaje kuvamo ko umwe muri abo bacyekwaho ko bari baje kwiba yakomeretse bikaza kumuviramo kwitaba Imana. Polisi rero yafashe abantu bagera kuri 5 bagiye gufasha mu iperereza kugira ngo harebwe uko byagenze, ubugenzacyaha ari bwo RIB batangiye iperereza"
Umugore w'uriya mugabo wapfuye yabwiye pinrwanda.com ko umugabo we yibaga kuburyo nibura ataburaga inshuro imwe mu kwezi ajya kwiba ndetse yafunguwe le 10/10/2026 arangije igifungo cy'imyaka ibiri yari yarakatiwe ubwo urukiko rwamuhamyaga icyaha cyo kwiba.
Uretse uwo mugabo wapfuye, n'umugore we avuga ko nawe yigeze gufungwa igihe kirenga umwaka ashinjwa kuba umufatanyacyaha w'umugabo we ku cyaha cyo kwiba.
Abaturage bari bari ahiciwe uriya mugabo bivugwa ko ari umujura, abenshi binubaga bavuga ko bazengerejwe n'abajura muri iyi minsi bityo bakabona ibyabaye ari ukwitabara gusa Polisi yo ikavuga ko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane niba bitabaraga koko cyangwa niba icyabaye ukwihanira.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: