Mu Gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2026, Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi yo mu Karere ka Kayonza, ibicuruzwa by’amaduka atatu birashya birakongoka.
Iyi nyubako iherereye mu mudugudu wa Kayonza Centre, Akagari ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange. Nyirayo yitwa Nyagatare Pierre.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, HATEGEKIMANA Fred yabwiye Itangazamakuru ko iyi nkongi y’umuriro yadutse hagati ya saa kumi n’imwe n’igice na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.
Hategekimana yavuze ko abacuruzi batatu bakoreraga muri iyi nyubako ari bo bahuye n’ingaruka z’iyi nkongi. Abo ni Bimenyimana Pierre, wacuruzaga ibikoresho by’ubwubatsi, Tuyisenge Felix na Imanishimwe Jabel.
Yanavuze ko uretse Tuyisenge, abandi bacuruzi babiri bari bafite ubwishingizi bw’ibikorwa byabo.
Bamwe mu bacuruzi bakorera muri iyi Santerre ya Kayonza, ibikorwa byabo bitagezweho n’iyi nkongi, bashimye ko Polisi y’u Rwanda yatabaye hakiri kare, kuko bari bafite impungenge ko umuriro ushobora no kugera ku maduka yabo.
Bamwe bakeka ko iyi nkongi ishobora kuba ifitanye isano n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi, nubwo icyayiteye kitaramenyekana.
Uwitwa Yamudabiye Betty, yagize ati: “Icya mbere turashimira ko kizimyamoto yatabaye vuba, kuko twese twabonaga ko umuriro ushobora kutugeraho. Mu byo dukeka ko byateye iyi nkongi harimo ibibazo by’amashanyarazi ya REG. Tumaze iminsi tubona umuriro uza ukongera ukagenda hafi buri minota 30, cyane cyane nimugoroba guhera saa kumi n’ebyiri. Iyi nkongi yabaye tutaranatangira akazi, ku buryo tudashobora gukeka ko yaba yatewe n’ibikorwa by’umuntu runaka.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana, kuko hagikusanywa amakuru kugira ngo hamenyekane intandaro yayo n’agaciro k’ibyangiritse.
Meya Yashishikarije abantu bafite ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bibyara inyungu kubifatira ubwishingizi, kugira ngo buzajye bubafasha mu gihe bahuye n’impanuka nk’izi.







Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: