Taliki 19 Ugushyingo 2026 nibwo umwana witwa IRANZI Christian yapfuye ubwo yari ari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Koperative yitwa COMAR icukura koruta na Gasegereti mu murenge wa Kabacuzi w’akarere ka Muhanga.
Uriya munisi, Umuyobozi w’umurenge wa Kabacuzi DUSABIMANA Telesphore yahaye amakuru pinrwanda.com agira ati: “Twahawe amakuru ko muri company icukura amabuye y'agaciro y'itwa COMAR umuriro w'amashanyarazi wakubise uwitwa IRANZI Christian wavutse 2010, ni mwene HAKIZIMANA John na MUKASINE Marie Chantal, batuye mu karere ka KAMONYI, Umurenge wa Kayumbu, Akagali ka Muyange; Umudugudu wa Kangeze”
Kuri uyu wa Gatanu Taliki 27 Ugushyingo 2026 , HAKIZIMANA John akaba se wa IRANZI yabwiye pinrwanda ko ubundi nawe akora muri COMARI ndetse le 19 yagiye mu kazi agasigana umwana na Nyina MUKASINE Marie Chantal hanyuma umwana akamucika nawe akajya kwaka akazi muri COMAR.
Uyu mubyeyi avuga ko igihagararo no kuba umwana we yaragaraga nk’ufite igikuriro cy’abantu bakuru aribyo byatume umukozi wa COMAR amwibeshyaho ko yaba akuze akamuha akazi atabanje kumwaka indangamuntu nyuma hakavuka ibyago agapfa.
Yagize ati: “Kumwibeshyaho bamwibeshyeho, Urabizi ko nawe ubwawe nje nkakwaka akazi ukandeba igihagararo ushobora kukampa akazi ugira ngo mfite imyaka myinsi ukagira ngo ndakuze kandi ndi muto”
Uyu mubyeyi avuga ko COMAR Yamaze kumuha impozamarira ingana na Miliyoni umunani z’amafaranga y’ u Rwanda (8000 000Frw) ndetse abanyamuryango bayo banamufashishije guherekeza umwana we mu cyubahiro bityo akaba ari kubashimira.
Yagize ati: “ Ahubwo wowe niba ushobora guhura nabo uzabanyegerere ubabwire uti “ COMAR muri abagabo”. Uzabashimire uti “dore ubugabo mwakoze ni uko mutigeze mutuma mbajyana mu nkiko ahubwo mukanyitaho mukamba hafi twasaba n’impozamarira nkaba narayibonye”, kandi ntakindi kintu mbashakaho”
Uyu mubyeyi yabwiye pinrwanda ko uretse igihagararo cy’umwana we cyamugaragarazaga nk’ukuze cyashutse gapite wo muri COMAR akamuha akazi agapfira mu ndani, Yagenzuye agasanga nta bugome uwo mukozi yabikoranye cyangwa ngo abe yarabikoze agamije kugirira nabi umwana bityo yamaze kumubabarira ndetse agaha n’imbabazi iyi koperative.
Nyuma y’urupfu rwa IRANZI Christia, perezida wa COMAR Hakorimana Louis yabwiye pinrwanda.com ko abanyamuryango bose baba bategetswe kumenyesha ba Gapita babo ko bitemewe gukoresha abana mu birombe ndetse hari n’ibyapa kuri site zitandukanye bibigaragaza. Ikindi avuga ko mbere yo kwinjiza abakozi bashya baba bagomba kubaka indangamuntu bakareba ko bujuje imyaka y’ubukure kandi bakabandika mbere yo kwinjira mu kirombe.
Uyu muyobozi wa COMAR avuga ko ababirenzeho bigatuma umwana agapfira mu kirombe cya koperative, hari ibihano izabagenera kugira ngo n’abandi barebereho ntihazagire uwongera kubikora
Nimero ya 04 y’Umugereka wa 1 w’Iteka rya Minisitiri n° 02/MIFOTRA/23 ryo ku wa 01/08/2023 ryerekeye ubuzima n’umutekano ku kazi, inzego zihagararira abakozi n’izihagararira abakoresha, umurimo w’umwana, umurimo w’umunyamahanga n’ibiruhuko igaragaza ko gukoresha umwana uri munsi y’imyaka 18 mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bitemewe
Naho Ingingo ya 117 y’itegeko Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ikagaragaza ko ari icyaha gihanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 5.
Gusa iyo ngingo igaragaza ko iyo ari sosite yamukoresheje ihanishwa gutanga ihazabu.





Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: