Urwego rw' u Rwanda rushinzwe igorora, RCS, rwungutse abakozi bashya bato 515 barimo ab' igitsinagore 226 mu birori byabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo mu kigo cyarwo cy'amahugurwa kiri mu karere ka Rwamagana.
Aba bakozi bose batangiye guhabwa amasomo atandukanye arimo gucunga umutekano w'abagorwa n;amagororero kuva muri Gashyantare 2026.
Tuyishime Timothy ni umwe muri bo. Aganira n'itangazamakuru yagize ati: "twigishijwe kwihangana mu kazi tugiye gukora, twahawe amasomo menshi agiye atandukanye, harimo ikinyabupfura, kwirwanaho, kurinda umutekano, kwita ku bagororwa n' imfungwa, kwita ku mutekano w' amagororero haba imbere ndetse n' inyuma. Ubwo bumenyi bwose rero twigiye hano, tuzabwifashisha mu kunoza akazi kacu neza."
Minisitiri w' umutekano mu gihugu Dr. Vincent Biruta yashimiye abanyeshuri basoje amahugurwa, anabasaba kuba inyangamugayo
Yagize ati " Murasabwa kurangwa n' ubunyangamugayo n' ikinyabupfura, muzubahirize amategeko nkuko mumaze kubirahirira, mwubahirize amabwiriza n' indagaciro z' urwego rw' u Rwanda rushinzwe igorora mwirinda ruswa, mwirinde gukoresha nabi ububasha mwahawe mu nyungu zanyu bwite, n'indi myitwarire yose yatuma mutakaza icyizere mwagiriwe muhabwa akazi."

Akomeza abasaba guhuza inshingano z' abo n' uburenganzira bw' ikiremwamuntu agira ati "Muzabe maso, mukore kinyamwuga kandi mwibuke ko gucunga umutekano w' igororero bigomba kujyana no kubaha uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri Vincent yasoje asaba abasoje amahugurwa kugira uruhare rugaragara mu gufasha abagororwa kugororoka, kugira ngo basubire mu ngo zabo baragororotse koko.









Ibitecyerezo (0)
Andika igitecyerezo cyawe hano hasi: